Ukurikije ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga batandukanye, akenshi usanga abagore bashaka abagabo bakuze, ku bw'impamvu turi bumenye mu kanya gato.
Dukunze kubona abagabo badukikije bashaka kubana n'abagore
bakiri bato, ariko nanone, ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko abagore
basa n'abashaka kubana n'abagabo bakuze, ese ni ukubera iki?.
Marie Bergström, umushakashatsi mu kigo cy’igihugu gishinzwe
ubushakashatsi ku mibare y’abashakanye, INED, yibanze ku bushakashatsi bwe ku
bashakanye. Ibyavuye mu bushakashatsi bwe byashoboye kwerekana ko
"abakobwa bakiri bato basaba cyane kubana n’abagabo bakuze, gusa nanone
haracyari ikibazo cy’ikinyuranyo mu myaka aho abagore bashaka abagabo bakuze
baba barabaye urw’amenyo.
Ngizi impamvu rero zituma abagore bakunda abagabo bakuze:
Baba bafite ubunararibonye: Abagabo bakuze baba ari inararibonye kandi bafite umuco kurusha
bagenzi babo bakiri bato. Uburambe bw’ubuzima, bwaba ubw'umuntu cyangwa umwuga,
butanga imiyoborere myiza y’imibanire n’abandi no gusobanukirwa neza n’umukunzi.
Ku mugore, guhitamo umugabo ukuze kandi w'inararibonye bisobanura ko aba
yungutse umujyanama mwiza, aba azi icyo ashaka, ndetse azi kubaka urugo icyo
ari cyo, Umugabo ukuze aba azi uwo ari we, aho agiye n’icyo ashaka, bene uyu
ntabwo ajarajara cyangwa se ngo agire imico mibi usanga mu bakiri bato.
Baba bazi inshingano zabo: Abagabo bakuze baba bazi neza
inshingano zabo ku bijyanye n’ubukungu, baba bihagije, aha ntabwo mvuze ko
abagore bakunda amafaranga kuko na bo ubwabo batanga umusanzu wabo kugira ngo
urugo rutere imbere ahubwo baba bashaka aho baturiza.
Baba bazi gutega amatwi bagenzi babo: Bavuga ko uko imyaka
igenda ishira ni nako abantu bakuze bakuza kwihangana kwabo no gutega amatwi
bagenzi babo, umugabo ukuze rero akenshi aba yumva neza kandi agafata umwanya
wo kumenya no kuvumbura mugenzi we, kandi ku bw’ibyo, amutega amatwi cyane
kandi ibyo biri mu byo abagore bakunda.
Src: Psychology.net
TANGA IGITECYEREZO