RFL
Kigali

Hagiye gusohoka Album Dj Miller yitiriye imfura ye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/11/2020 22:06
0

Hope Nigihozo, umugore w’umunyamuziki Karuranga Virgile [Dj Miller] witabye Imana yamenyesheje itangazamakuru ko agiye gushyira ku isoko Album umugabo we yitiriye imfura ye y'umukobwa yitwa “Shani”.



Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryo ku mugoroba w’uyu wa Mbere tariki 23 Ugushyingo 2020, Hope Nigihozo n’inshuti ze bavuze ko ‘banejejwe no kubwira Abanyarwanda n’abandi ko bagiye gusohora Album yitwa ‘Shani’ Dj Miller witabye Imana’.

Bavuze ko Dj Miller yitabye Imana afite muri gahunda ze gusohora Album, bityo ko ari inshingano zabo kusa ikivi yari yaratangiye.

Iyi Album ifite umwihariko w’injyana ya Soul igizwe n’indirimbo zatunganyijwe na Producer Davydenko. Ndetse hariho n’izo Dj Miller yakoranye n’abahanzi bakomeye mu Rwanda.

Album yitwa ‘Shani’ [Umukobwa wa Dj Miller akaba n’imfura ye] izasohoka ku wa 04 Ukuboza 2020. Ndetse hazatangazwa byinshi biyerekeyeho mu minsi iri imbere.

Hope Nigihozo n’inshuti ze bavuze ‘Tufite icyizere cy’uko muzakomeza kwibuka umurage wa Dj Miller kandi muzakomeza kumuzirikana binyuze muri iyi Album’.

Dj Miller yasize umugore witwa Nigihozo Hope ndetse n’umwana witwa Shani bibarutse, kuwa 17 Ukwakira 2019. Ubukwe bw’abo bwabaye muri Kamena 2019.

Dj Miller yavutse mu 1991, yitabye Imana ku myaka 29 y’amavuko. Ni umwe mu bashinze itsinda rya Dream Team Djs yari ahuriyemo n’abandi ba-Djs barimo Karim, Toxxxyk, Dj Marnaud ndetse niwe wari umuyobozi.

Iri tsinda rya Dream Team Djs ryashinzwe mu 2013. Yakuranye urukundo rw’umuziki ndetse akumva arashaka kuba umwe mu bavanga umuziki.

Ageze mu mashuri yisumbuye yakajije umurego rimwe na rimwe agakunda kujya hanze y’ikigo kuko yumvaga ashaka kujya kureba aho bavanga umuziki.

Mu 2012 yahuye na Dj Karim amwerekera uko bacuranga, urugendo rutangira uko. Mu 2017 yabwiye TNT, ko yinjiye muri uyu mwuga urimo aba-Djs bacye ariko ko wagiye waguka ugira benshi bawitabira. 

Dj Miller yacuranze mu magana y’ibitaramo mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda n’ahandi afatanyije na bagenzi be hose agasururutsa ababaga bamuhanze ijisho banamuteze ugutwi.

Yari umwe mu ba Dj b’ikiragano gishya u Rwanda rwari rufite. Mu kwezi kumwe yabaga afite urutonde rw’ibitaramo agomba gucurangamo ndetse agateguza abamukurikiraga ku mbuga nkoranyambaga.

Atangira urugendo rw’umuziki yatanze ibyishimo mu gitaramo ngaruka mwaka Rock Events, Waka Warrior yo mu 2015, Umuhango wo Kwita Izina wabaye mu 2015, igitaramo giha ikaze umwaka mushya…

Dj Miller kandi yavanze umuziki mu gitaramo itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya ryamurikiyemo Album mu 2016, anacuranga mu gitaramo cyiswe ‘Jameson Connects Rwanda Party’.

Yacuranze mu gitaramo cya Mr Eazi, Davido, Patoranking, Davido, Simi n’abandi. Bimushyira ku rutonde rw’aba-Dj bacuranze mu bitaramo bikomeye kandi bagashyira abafana mu kirere.

Hope Nigihozo, umugore wa Dj Miller agiye gusohora Album nshya umugabo we yasize akoze

Dj Miller album ye yayitiriye umukobwa we w'imfura 'Shani'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND