RFL
Kigali

APR FC yatsinze umukino wa gishuti yahuragamo na As Arta Solar ikinamo Alex Song wakiniye Arsenal na Barcelona FC

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:23/11/2020 19:54
0


Ibitego 2-1 ni byo bitandukanyije APR FC na As Arta Solar yakinaga umukino wayo wa kabiri mu Rwanda.



Usengimana Danny yafunguye amazamu ku munota wa 50, mu gihe Byiringiro Lague yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 77 w'igice cya kabiri bituma APR FC imara imikino 11 idatsindwa.

Uyu mukino wa gishuti APR FC yawukoresheje mu buryo bwo kureba abakinnyi ba nyuma izakoresha mu mpera z'icyumweru tariki 28 Ugushyingo mu mukino wa Champions League izakinamo na Gor Mahia kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Iyi kipe wari umukino wayo wa kabiri itsinzwe kuva igeze mu Rwanda, kuko tariki 21 Ugushyingo 2020 As Arta Solar ikinamo igihanganjye Alex Song yari yatsinzwe na As Kigali ibitego 2-1.


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND