RFL
Kigali

RDF yatangiye iperereza ku muhanzi Serija Majoro Robert ukekwaho gusambanya umwana wo mu muryango we

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/11/2020 15:24
1


Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwatangiye iperereza ku birego byo gusambanya umwana, umusirikare akaba n’umuhanzi Serija Majoro Kabera Robert akekwaho.



RDF yasohoye itangazo ku gicamunsi cy’uyu wa Mbere tariki 23 Ugushyingo 2020, ivuga ko “Bicyekwaho iki cyaha yagikoreye umwana wo mu muryango we tariki 21 Ugushyingo 2020 mu Murenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.”

Igisirikare cy’u Rwanda kijeje abaturage ko ubutabera buzakurikiza inzira. RDF yamaganye byimazeyo kurenga ku mategeko y'u Rwanda n'imyitwarire n'indangagaciro bya RDF n'abakozi bayo. Ivuga ko ikomeje gushakisha ukekwa kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.

Mu gitondo cy’uyu wa Mbere, ni bwo hasakaye amakuru mu bitangazamakuru y’uko Sergeant Major Robert ashakishwa n’inzego z’umutekano, aho akurikiranyweho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure.

Sergeant Majoro Robert yamenyekanye mu itsinda rya Army Jazz Band ndetse azwi mu ndirimbo zirimo 'Impanda', 'Weekend', 'Sisi Wenyewe' n'izindi

KANDA HANO USOME ITANGAZO RIRAMBUYE:

RDF yatangiye iperereza kuri Seargant Major Robert ukekwaho gufata ku ngufu umwana w'umukobwa wo mu muryango we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Zigirababiri claude3 years ago
    Nahamwa nicyaha azahanwe uwo sumucyope birarenze





Inyarwanda BACKGROUND