RFL
Kigali

The Rock yakiriye Michael B Jordan mu itsinda ry’abagabo barusha abandi igikundiro ku Isi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/11/2020 18:01
1


Mu cyumweru gishije ni bwo umukinnyi wa filime Michael B Jordan yagizwe umugabo mwiza ku isi, mugenzi we Dwayne Johnson uzwi nka The Rock wigeze kuba kuri uwo mwanya yamwakiriye ku mugaragaro.



Igikorwa cyo kugaragaza umugabo mwiza ku isi cyatangiye mu 1985 gitangizwa n’ikanyamakuru cyitwa Men’s Health gikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Guhera icyo gihe buri mwaka kimurika umugabo urusha abandi igikundiro.

Bakaba bibanda ku bagabo bari mu myidagaduro itandukanye yaba ari gukina filime, mu muziki, abakinnyi b’imikino itandukanye ndetse n’abanyamideli. Uyu mwaka umugabo wagiye ku mwanya w’umugabo w’igikundiro ku isi akaba ari Michael B Jordan wamenyekanye mu gukina filime.

Michael B Jordan kuba yaragiye kuri uyu mwanya ntibyatunguranye kuko ubusanzwe uyu musore ni umwe mu bakinnyi ba filime bakundwa n’igitsina gore cyane dore ko banamuhaye akazina k'akabyiniriro kabigaragaza ari ko 'Chocolate Daddy'.

Michael B Jordan uherutse kuba umugabo w'igikundiro ku Isi

Ubwo ikinyamakuru Men’s Health cyari cyimaze gutangaza ko Michael B Jordan ari we mugabo w’igikundiro w'uyu mwaka, The Rock wamamaye mu mikino yo kumvana imbaraga (catch) ndetse akaba n’umukinnyi wa filime yahise atangaza ko yishimiye kubona Micheal ari we ubaye umugabo mwiza w’umwaka.

Mu gitondo cy'uyu munsi Dwayne Johnson uzwi ku izina rya The Rock abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Snapchat stories yanditse agira ati ”Ku mugaragaro mpaye ikaze Michael B Jordan mu itsinda rigari ry’abagabo barusha abandi igikundiro ku isi, ndifuza kandi kugukorera umunsi mukuru mu minsi ya vuba uzahuza abagabo bose babaye aba mbere kuri uwo mwanya mbere y'uko uwujyaho. Ngushimiye akazi ukora katoroshye komereza aho ndagushyigikiye muvandimwe.”

The Rock wigeze kuba umugabo uhiga abandi igikundiro mu mwaka wa 2016

The Rock nawe akaba yarabaye umugabo mwiza uhiga abandi ku Isi mu mwaka wa 2016. Itsinda rigize abagabo b'igikundiro ririmo abo ikinyamakuru Men’s Health cyatangaje uko imyaka yagiye ihita, muri abo harimo The Rock, Chris Hemsworth, Liam Hesmworth, John Legend, Idris Elba ndetse na Ryan Reynolds.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • moise3 years ago
    Aratwi kbs





Inyarwanda BACKGROUND