Umuhanzi ukizamuka uba mu gihugu cy’u Burundi, IRO Rugamba yashyize hanze indirimbo nshya yise “Nyemerera” irimo amagambo asingiza Imana Rurema.
Iradukunda Rugamba Obed (IRO Rugamba),
yatangiye Muzima mu Ukuboza 2019, ubu
amaze kugira indirimbo 3 harimo 'Collabo' ebyiri. Aganira na INYARWANDA.COM, uyu muhanzi yavuze uyu
mwaka uzagera ku musozo amaze gusohora
indi ndirimbo ya Kane mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Iyi ndirimbo nshya ya Iro Rugamba “Nyemerera” ni iyo kuramya no guhimbaza Imana, yayikoranye n’umuhanzi w'Umurundi nawe ukizamuka ukora injyana ya Hiphop witwa T”eeth of Lion”.
IRO Rugamba, uvuga ko ari umuntu ukunda gusenga no
kuririmba cyane, indirimbo ye nshya “ Nyemerera” avuga ko ikubiyemo byinshi
kandi bizwi na buri muntu wese kubera
urukundo rw’Imana. Ati; “Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo 'Nyemerera', ni ukuvuga uburyo Imana ariyo nkuru, urukundo rw'Imana ndetse n’ubuntu butangaje
bwayo yagiriye twese nk’abana b’abantu”.
Akomeza gira ati; “Nabashije rero gutekereza cyane ku buryo
Imana yahisemo gukunda umuntu w'umunyantege nke ku rugero rw'uko initangaho
Igitambo kugira ngo umuntu abashe kubaho, nsanga ari ikintu cyo kwishimira no
gushimira Imana, mpitamo kuririmba ngira ngo 'Uzabyumva' wese nawe azafate umwanya abyibuke
bimutere gushima Imana”.
Umuziki wo mu Rwanda ashima urwego ugezeho dore ko
akunda cyane abahanzi batandukanye barimo; King James, Aline
Gahongayire, Diplomat, Tom Close, Meddy, Gisa cy'Inganzo, Bulldogg n'abandi.
KANDA HANO WUMVE 'NYEMERERA' BY IRO RUGAMBA
KANDA HANO WUMVE AM I WRONG BY IRO RUGAMBA
TANGA IGITECYEREZO