RFL
Kigali

Burundi: Iro Rugamba avuga ku rukundo rw’Imana mu ndirimbo ye nshya 'Nyemerera'

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:23/11/2020 17:32
0


Umuhanzi ukizamuka uba mu gihugu cy’u Burundi, IRO Rugamba yashyize hanze indirimbo nshya yise “Nyemerera” irimo amagambo asingiza Imana Rurema.



Iradukunda Rugamba Obed (IRO Rugamba), yatangiye Muzima mu Ukuboza  2019, ubu amaze kugira indirimbo 3 harimo 'Collabo' ebyiri. Aganira na INYARWANDA.COM, uyu muhanzi yavuze uyu mwaka uzagera ku musozo  amaze gusohora indi ndirimbo ya Kane mu buryo bw’amajwi n’amashusho.


Iyi ndirimbo nshya ya Iro Rugamba “Nyemerera” ni iyo kuramya no guhimbaza Imana, yayikoranye n’umuhanzi w'Umurundi nawe ukizamuka ukora injyana ya Hiphop witwa T”eeth of Lion”.

IRO Rugamba, uvuga ko ari umuntu ukunda gusenga no kuririmba cyane, indirimbo ye nshya “ Nyemerera” avuga ko ikubiyemo byinshi kandi bizwi na buri muntu wese kubera urukundo rw’Imana. Ati; “Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo 'Nyemerera', ni ukuvuga uburyo Imana ariyo nkuru, urukundo rw'Imana ndetse n’ubuntu butangaje bwayo yagiriye twese nk’abana b’abantu”.


Akomeza gira ati; “Nabashije rero gutekereza cyane ku buryo Imana yahisemo gukunda umuntu w'umunyantege nke ku rugero rw'uko initangaho Igitambo kugira ngo umuntu abashe kubaho, nsanga ari ikintu cyo kwishimira no gushimira Imana, mpitamo kuririmba ngira ngo 'Uzabyumva' wese nawe azafate umwanya abyibuke bimutere gushima Imana”.

Umuziki wo mu Rwanda ashima urwego ugezeho dore ko akunda cyane abahanzi batandukanye barimo; King James, Aline Gahongayire, Diplomat, Tom Close, Meddy, Gisa cy'Inganzo, Bulldogg n'abandi.

KANDA HANO WUMVE 'NYEMERERA' BY IRO RUGAMBA


KANDA HANO WUMVE AM I WRONG BY IRO RUGAMBA

">

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND