RFL
Kigali

Rubavu: Super Market w'imyaka 68 ucuranga umuduri yifuza cyane guhura na Igisupusupu

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:23/11/2020 14:50
0


Hategekimana Super Market wahimbwe Kirabiranya kubera indirimbo ye yakunzwe cyane mu Karere ka Rubavu ndetse n’ahandi hose yageze, yahishuye inkomoko y’iyo ndirimbo, avuga ko aramutse agize amahirwe akagera i Kigali umuntu wa mbere yakwishimira guhura nawe ari Nsengiyumva Francois uzwi nka Igisupusupu.



Ntabwo biba byoroshye kugira ngo umuntu yubake izina rizamutunga ryonyine nta handi hantu aciye ngo abashe guhahira urugo rwe. Ntabwo biba byoroshye na gato kugera ku kintu nawe ubona ko ari ingenzi kuri wowe, kuko bigusaba gukora amanywa n’ijoro.

Aha aba kera barabihinaga bakabivuga mu mugani mugufi bagira bati ”Ushaka inka aryama nkayo”. Ati ”Ntacyo wabona utiyushye icyuya”. Iyi migani yose iyo wayivuze mu ntangiriro byanga bikunze usoza uvuga amagambo agaragaza ko hari intambwe wagezeho iyo utatereye iyo. 

Mu kiganiro InyaRwanda.com yagiranye n’umwe mu bagabo bamaze kubaka izina mu karere ka Rubavu akoresheje igicurangisho nk’icya Nsengiyumva Francois (Igisupusupu), yahishuye ko kuva umugore we yapfa yishwe n’indwara yise Kirabiranya [SIDA] yahise ahitamo kuba umuhanzi kugira ngo agire abantu inama bayirinde ndetse abashe no kubeshaho umuryango we wari ugizwe n’abana 9, babiri bagapfa.

Mu magambo ye yagize ati ”Navutse muri 1952, navukiye muri aka karere ka Rubavu. Nari mfite umugore umwe aza gupfa yishwe na Kirabiranya birambabaza cyane, ngira ubwoba ndibwira nti 'nyamara iyi ndwara izatwara n’abandi ariko wenda ngize abo ngira inama bashobora kuzirinda'.

Icyo gihe nahise nkora iki gikoresho (umuduri) ubundi mpera ku ndirimbo nise ngo ‘Kirabiranya’. Iyi ndirimbo yaramenyekanye mu gihugu hose no kuri Radio barayifite urumva ko namamaye rero!!. Kuva nayihimba navuga ko yangiriye akamaro kuko ubuhamya narabutanze barabwumva ndetse n’ubutumwa bwanjye buratambuka, uko ngiye mu mujyi sinaburaga gucyura na bitanu”.

Uretse iyi ndirimbo, uyu mugabo yakoze indirimbo nyinshi zirimo n’iyo yise ngo ‘Super Market’ nayo bamwitiriye ndetse n’izindi nyinshi akuririmbira iyo muhuye ukabyifuza dore ko agendana igikoresho. Hategekimana Super Market yavuze ko umunsi yageze i Kigali, umuntu wa mbere bagomba guhura ari Nsengiyumva wamamaye nka Igisupusupu, akamusaba kumufasha uko ashoboye.

Ati ”Nubwo bigoye kubera kubura amafaranga y’itike, ariko ndamutse mbonye amahirwe nkagera muri uriya mujyi, umuntu wa mbere navugisha ni Gisupusupu, ubundi nkagira nti ”Salute chef” ubundi nawe akareba ikinkwiriye akamfasha". Mbere ngo yabaga mu kiraro ariko ubu aba munzu y’ibyumba birindwi, ikagira n’ubwiherero n’igikoni. 

Hategekimana ikintu ashimira Imana ni uko yazanye umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, ikamuha Abanyarwanda ngo abayobore. Uyu mugabo ufite ikivugo yahimbiye Nyakubahwa Paul Kagame, yavuze ko iyo bitaba we baba bagituye mu kiraro nk’icyo yabagamo mbere, ariko ubu ngo abana be bari kwiga amashuri we yananiwe kurangiza kandi ngo yiteze ibyiza imbere.

Uretse kugenda acuranga ku muhanda aho ageze hose, Hategekimana uzwi nka Kirabiranya, Super Market n’ayandi asanzwe abumba inkono agakora n’amasafuriya abantu batekamo kandi ngo bimufasha gutunga umuryango we aho kwirirwa yicaye ari gusabiriza nk’abandi bantu ajya abona nk’uko yabihamirije umunyamakuru wa InyaRwanda.com


Hategekimana yifuza guhura na Nsengiyumva (Igisupusupu)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND