RFL
Kigali

Gatsibo: Abantu 39 bafatiwe mu nzu basenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya Coronavirus

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/11/2020 10:03
0


Kuri uyu wa 21 Ugushyingo Polisi y’u Rwanda ifatanyije n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze zo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore mu Kagari ka Simbwa bafashe abantu 39 barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19. Aba bafatiwe mu nzu y'umuturage witwa Barahirwa John w’imyaka 25, aho bari bari mu masengesho.



Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP), Hamdun Twizeyimana yavuze ko gufatwa kwa bariya baturage kwaturutse ku makuru yatanzwe n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze zikorera muri kariya gace.

Yagize ati “Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukorera aho bariya baturage bari bateraniye baduhaye amakuru ko mu nzu ya Barahirwa hari abantu barimo kuhasengera mu buryo butemewe ni ko guhita tujyayo turabafata.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko abafashwe bose ari abayoboke bo mu itorero ry'abadivantisite b’umunsi wa Karindwi bakaba barahoze bayoborwa n'uwitwa Sakindi Bernard nyuma bitandukanya nawe bava mu itorero bakajya basenga bonyine.

Ati “Aba bayoboke bahoze ari aba Sakindi bivugwa ko baje kwitandukanya nawe biturutse ku bagabo babiri aribo; Hategekimana Aloys w’imyaka 43 na Ndikumana Jonas w’imyaka 39 baturutse mu Mujyi wa Kigali bimukiye muri ako gace batangira kurema ibice muri abo bakristo. Aba 39 bafashwe bakaba barafatiwe mu nzu, mu cyumba gifunganye begeranye cyane ndetse bamwe batambaye agapfukamunwa barimo bigishwa n’abo bagabo.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba avuga ko aba bantu uko ari 39 ndetse na nyiri inzu bahise bashyikirizwa ubuyobozi bw'inzego z'ibanze barigishwa banacibwa amande hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19.

CIP Twizeyimana yaboneyeho kongera gukangurira abaturarwanda kubahiriza amabwiriza Leta yatanze ajyanye no kwirinda ikwirakwira rya Koronavirusi. Yabagaragarije ko iki cyorezo ntaho cyagiye abasaba gukomeza ingamba zo kukirinda ndetse bakarushaho gutanga amakuru igihe hari aho babonye abarenze ku mabwiriza.

Yagize ati “Leta yatanze amabwiriza agomba gukurikizwa kugira ngo hakumirwe ikwirakwira rya COVID-19. Kuyarengaho rero ni ugushaka gukururira abandi icyorezo bikaba byatuma abantu basubizwa mu kato nyamara biturutse ku makosa ya bamwe.”

CIP Twizeyimana yashimiye bamwe mu baturage bagira uruhare mu gutanga amakuru y'abarenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 asaba n’abandi kubigira ibyabo bakubahiriza intero igira iti "NtabeAriNjye" ukwirakwiza Koronavirusi.


Abaturage 39 b'i Gatsibo bafatiwe mu nzu barimo gusenga mu buryo bunyuranyije n'amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

Src: Police.gov.rw







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND