RFL
Kigali

Hateguwe urugendo mbarankuru 'Rwanda Nziza' rw'abantu 100 barimo ba gafotozi b'intyoza mu kwerekana ishusho nyayo y'u Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/11/2020 11:15
0


Ku nshuro ya mbere mu Rwanda, hagiye kuba urugendo mbarankuru runini rwiswe 'Rwanda Nziza' ruzakorwa n'itsinda ry'abantu barenga 100 barimo ba gafotozi mu rwego rwo kuvumbura ahantu nyaburanga hadakunze kuvugwa no kwerekana ishusho nyayo y'u Rwanda rwo muri iki gihe.



Uru rugendo 'Rwanda Nziza' rwateguwe na Image Rwanda ku bufatanye n'Ikigo cy'Iterambere mu Rwanda, RDB na gahunda ya 'Tembera u Rwanda'. Image Rwanda yateguye uru rugendo, yashinzwe na Innocent ISHIMWE na Jean Luc HABIMANA, kuri ubu ikaba ifite abanyamuryango barenga 100 barimo abafotora, abafata amashusho (Video), n'abashushanya ku buryo buri dijitale.

Nk'uko InyaRwanda.com yabitangarijwe Jean Luc Habimana umwe mu bashinze Image Rwanda, Rwanda Nziza ni urugendo ruzagera mu turere twese tw'igihugu uko ari 30, hagamijwe kuvumbura no kumenya ahantu nyaburanga hadakunze kuvugwa, ndetse no kwerekana ishusho nyayo y'u Rwanda rwo muri iki gihe, bityo hatezwa imbere kubara inkuru z'u Rwanda, bikozwe n'abanyarwanda.

Rwanda Nziza izifashisha abafotozi n'abakora ama videwo kugira ngo bereke u Rwanda abanyarwanda ndetse n'isi yose. Yagize ati "Ibi bizafasha kongera gushishikariza ba mukerarugendo ko hari byinshi byo gusura mu Rwanda, ndetse no gukuza umuco wo gusura iby'iwacu mu banyarwanda. Bityo, iyi gahunda izafasha mu kuzahura urwego rw'ubukerarugendo, dore ko icyorezo cya Covid-19 cyarusubije inyuma ku buryo bw'umwihariko".

Ku bufatanye n’ikigo cy’iterambere mu Rwanda (RDB) hamwe na gahunda ya Tembere u Rwanda, Rwanda Nziza izakorwa n'itsinda ry'abantu barenga 100, harimo Abafotora, Abafata amavidewo, Curators, Abashakashatsi, Abanyamateka, Abayobora ba mukerarugendo, ndetse n'Abakora ibijyanye no kubungabunga ibidukikije. Rwanda Nziza izaba ari rwo rugendo rwo muri ubu bwoko rwa mbere runini mu Rwanda, aho ruzagera mu turere 30 twose tw’igihugu.

Iyi gahunda yatangijwe na Image Rwanda, ndetse n'abanyamuryango bayo, nyuma yo kubona ko hakenewe ibikorwa bituma ubukerarugendo bwongera kuzamuka, kandi amashusho akaba ari bumwe mu buryo bwizewe ibi byakorwamo. Uru rugendo ruzakorwa mu byiciro 2 by'ingenzi: Icyiciro cyo gufata amashusho kizatangira mu Ukuboza 2020 kugeza muri Gicurasi 2021, n'icyiciro cya nyuma cyo kuyatunganya ndetse no kuyatangaza kizakomerezaho kugera mu mpera za 2021.

Amashusho azaba yakusanyijwe muri uru rugendo azagaragarizwa mu mamurika, ndetse hanifashishwe tekinoroji ya Virtual Reality, haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Nyuma yaho, hazakorwa igitabo kizitwa “Rwanda Nziza” kizaba gikubiyemo ibyiza bitatse buri karere k'u Rwanda. Aya mashusho ndetse azamurikirwa kandi acururizwe ku rubuga rwa Image Rwanda (www.image.rw), rusanzwe rucuruza ibihangano by'abanyarwanda.

Twabibutsa ko IMAGE RWANDA ari ihuriro ry'abafotora n'abakora amavidewo ndetse n'ibindi bijyanye nabyo. Ikaba ifite urubuga rucururizwaho ibi bikorwa (Stock Photo) rufite amafoto arenga 200.000, n'amasaha arenga 3.000 y'amavidewo. Amashusho ya Image Rwanda amaze gukoreshwa n'imbuga zinyuranye nini ku isi, harimo nka Paris St Germain, urwa Visit Rwanda, n'ahandi.

Amwe mu mafoto yafotowe na Image Rwanda mu bihe bitandukanye

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI YA IMAGE RWANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND