RFL
Kigali

Smart Africa na Kommlabs Pte bamuritse ikarita 'KOMMTRACE' ibika imyirondoro y’abanduye Covid-19-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:20/11/2020 12:00
1


Hamuritswe ikarita yitwa 'Kommtrace' ifite ubushobozi bwo kubika imyirondoro y’uwanduye COVID-19 wahuye n’uwambaye iyi karita, ikanagaragaza aho aherereye. Abayobozi b’ibi bigo byamuritse iyi karita, bavuze ko izafasha Leta y’u Rwanda n’ibindi bihugu gukumira iki cyorezo kimaze koreka isi.



Umuhango wo kumurika iyi karita (KOMMTRACE) ku mugaragaro wabereye i Kigali ku biro bikuru bya Smart Africa biherereye mu nyubako y'ubucuruzi ya Makuza Peace Plaza kuri uyu wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2020. Umuyobozi Mukuru wa Smart Africa, Lucina Kone yavuze ko iyi karita bamuritse izafasha ibihugu bitandukanye mu guhangana n'icyorezo cya COVID-19 kuko izabafasha mu buryo bworoshye kubona imyirondoro y'abanduye iki cyorezo.

Lucina Kone yagize ati ”Uyu munsi amafaranga ibihugu bitandukanye muri Africa biri gutanga mu kurwanya COVID-19 ni menshi kurusha ayo biri gushora mu gushaka igisubizo. Urugero gupima umuntu uwe bitwara amadorari 60 (Ibihumbi hafi 60 by'amafaranga y'u Rwanda). Ibaze gupima abantu 20. Ni abantu benshi. Ibi ni byo byatumye dutekerza kuri ubu buryo bujyanye n’ikoranabuhanga”.



Iyi karita iyo uyambaye abantu muhuye banduye ibika imyirondoro yabo ikanagaragaza aho bari

Yakomeje avuga ko bagiye gushishikariza ibihugu bitandukanye gukoresha iyi karita izajya ifasha mu kumenya abo wahuye nabo banduye COVID-19 igihe uyambaye, ikabika imyirondoro yabo ndetse ikagaragaza n’aho baherereye. Yongeyeho ko ibihugu bizahitamo gukoresha iyi karita izabyorohereza mu kugabanya amafaranga byashoraga mu kugura ibikoresho byo gupima icyorezo cya COVID-19 n'ayagendaga mu gushakisha abahuye n’abanduye.

Mugenzi we, Karanvir Singh, Umuyobozi Mukuru wa sosiyete ya Kammlabs bahuriye kuri uyu mushinga, asobanura imikoreshereze n’imikorere y’iyi karita, yavuze ko nta kindi bisaba usibye kuyambara ukigendera. Ngo umuntu muhuye wanduye COVID-19 ibika imyirondoro ye na nimero ze z’indangamuntu, nyuma y’iminota itanu cyangwa icumi ikoherereza abayigenzura ubutumwa bugaragaza ko wahuye n’uwanduye.

Aha yahise atanga urugero avuga ko mu gihe igihugu runaka kiyemeje kuzikoresha byacyorohera kubona uko gikurikirana n’uko gishakisha abahuye n’uwanduye Covid-19 ku buryo butagoye. Yongeyeho ko iyi karita idakeneye internet cyangwa se umuriro kugira ngo ibashe gukora, kandi ko ifite ubushobozi bwo gukora mu bihe ibyo ari byo byose haba mu bukonje no mu gihe cy’imvura ku buryo n’amazi atagira icyo ayitwara.

Iyi karita bateganya ko izatangira gukoreshwa mu kwezi ka Mutarama umwaka utaha wa 2021. Bavuze ko bazatangaza igiciro cyayo mu munsi iri imbere ariko bizeza abanyaranda ko kizaba kiri hasi cyane. Barifuza ko yakoreshwa n’abanyarwanda kurusha ibindi bihugu muri Africa kuko bakorera mu Rwanda bakaba biteguye gutangira kugirana ibiganiro na Leta y'u Rwanda.

Nk'uko babisobanuye iyi karita iramutse ikoreshejwe mu Rwanda, Leta yaba ibonye uburyo bwo gukurikirana abahuye n’abanduye bitagoranye ndetse bikanoroha gukumira iki cyorezo hatagiye amafaranga menshi igihugu cyatakazaga mu bipimo bifatwa buri munsi. Urugero ejo hashize hafashwe ibipimo bisaga ibihumbi bibiri.


Ibipimo byafashwe ijo hashize tariki 19 Ugushyingo 2020

Uramutse ubaze agaciro ka buri gipimo wasanga ari amafaranga menshi kuko gupima umuntu umwe byibura bihagaze amadorari mirongo itandatu (60$). Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo ibihumbi magana atanu na mirongo icyenda na bitandatu, magana atandatu na mirongo inani na bitandatu (596,686).

Harabarurwa kandi abanduye iki cyorezo bagera ku bihumbi bitanu magana atanu na mirongo ine na batatu (5,543). Abapfuye bishwe n’iki cyorezo ni mirongo ine na batandatu (46) naho abakize ni ibihumbi bitanu n’ijana na mirongo itatu na barindwi (5,137) mu gihe abakirwaye ari magana atatu na mirongo inani n’icyenda (389).


Karanvir Singh Umuyobozi Mukuru wa Kommlabs yavuze ko u Rwanda rukoresheje iyi karita yarworohereza mu guhangana na COVID-19


Karanvir Singh [iburyo] na Lacina Kone Umuyobozi wa Smart Africa [ibumoso]

Hamuritswe ikarita ifite ubushobozi bwo kubika imyirondoro y'abanduye Covid-19






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sibomana athanase 3 years ago
    Nibyiza cyane kuba badukoreye amakarita azadufasha kwirinda covid 19





Inyarwanda BACKGROUND