RFL
Kigali

RURA yashimye umusanzu wa SPENN na YEGO mu kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga nta kiguzi

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:19/11/2020 16:54
0


Ubuyobozi bw'Urwego Ngenzuramikorere (RURA) bwashimiye byimazeyo ikigo SPENN ku bw'umusanzu wacyo ku bufatanye na YEGO Innovision mu kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga nta kiguzi, ko ari ikintu kiza abandi batanga serivise zijyanye n’ikoranabuhanga bakwiriye kwigiraho mu rwego rwo korohereza abanyarwanda.



Ibi byagarutsweho na Venerand Mukamurera wari uhagarariye RURA mu muhango wo gutangaza ku mugaragaro ubufatanye bw’imikoranire hagati ya YEGO Innovision na SPENN wabereye mu nyubako izwi nka Kigali Heights ku cyicaro gikuru cya YEGO Innovision kuri uyu wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2020. Ikigo SPENN cyahuje imbaraga na kompanyi YEGO Innovision, kimaze imyaka ibiri gikorera mu Rwanda. Gitanga serivise zitandukanye zijyanye n’ikoranabuhanga zirimo kohereza no kwakira amafaranga nta kiguzi uciwe.

Norbert Haguma Umuyobozi Mukuru wa SPENN asobanura iby'ubu bufatanye yavuze ko ibi bigo bibiri byombi babonye bikeneranye mu rwego rwo kunoza ibyo bakora. Ati ”N’ubwo YEGO ikora ibijyanye n’ingendo bakeneye ikoranabuhanga ryacu natwe dukeneye isoko ryabo rero twasanze gukorana ari ibintu byoroshye.”

Yakomeje avuga ko bazanye agashya ko kwishyura cyangwa kohereza hifashishijwe ikoranabuhanga nta kiguzi runaka uciwe. Yongeyeho ko bazanye ubu buryo mu rwego rwo guha abanyarwanda serivise nziza kuko hari abandi usanga bakata abantu amafaranga igihe babahaye serivise nk'izi z'ikoranabuhanga kandi bidakwiye.

Kwihuza n’ikigo YEGO Innovision ngo byaturutse ahanini ku buhamya bwa bamwe mu batwara abagenzi kuri moto bagiye bijujuta cyane muri ibi bihe bya COVID-16, bavuga ko batishimira uburyo bakatwa amafaranga iyo abagenzi babishyuye bahitamo gukemura iki kibazo bahuje imbaraga na YEGO Innovision. Umuyobozi Mukuru wa YEGO Innovision mu Rwanda, Karanvir Singh nawe yavuze ko yishimiye ubu bufatanye bugiye gutuma ku ruhande rw’umugenzi n’utwara ikinyabizaga cya YEGO Innovision ntawe uzajya akatwa amafaranga.


Karanvir Singh Umuyobozi Mukuru wa YEGO Innovision mu Rwanda

Ngarambe Daniel Umuyobozi w’impuzamahuriro y’abatwara Moto mu Rwanda yavuze ko ubu buryo bwo guhuza imbaraga hagati ya SPENN na YEGO Innovision bugiye gukemura igihombo bagiraga. Ati ”Ubu buryo burimo burorohereza aba motari aho batangaga amafaranga bajya kubikuza bigasaba ko ayo bari bakiriye bagira ayo bahombaho, n'ayo bagiye gutanga cyangwa bakagira ayo bongeraho”.

Ngarambe Daniel ukuriye Impuzamahuriro y'abatwara moto mu Rwanda

Yangeyeho ko n’abagenzi bazabyishimira kuko nta yandi mafaranga bazajya basabwa kongeraho. Ashima Leta y’u Rwanda ikomeje kwemerera ibigo nk’ibi bizana udushya mu ikoranabuhanga gukora. Ku rundi ruhande mugenzi we Munyaneza uhagarariye abatwara YEGO CABS nawe yavuze ko iyi serivise igiye gukemura byinshi birimo igihe umushoferi yamaraga ategereje ko amafaranga amugeraho (iminsi 3) kuko ubu bigiye kujya bitwara nibura iminota itanu gusa umugenzi akimara kwishyura.

Madame Venerand Mukamurera wari uhagarariye RURA muri uyu muhango yavuze ko bishimiye iki gikorwa cya YEGO Innovision na SPENN kuko kije gushyigikira gahunda ya Leta. Ati ”Turishimira iki gikorwa cya YEGO Innovision kuko kije gushyigikira gahunda ya Leta yo kujya muri cashless’’. Yongeyeho ko cashless ari ikintu kiza kuko ubu bagiye korohereza abo bakorana kuriha byoroshye, byihuse kandi byizewe, binakenewe muri iki gihe hari icyorezo cya COVID-19. Yasabye ibindi bigo bikora ibijyanye n’ikoranabuhanga gutera ikirenge mu cya SPENN.


Venerand Mukamurera ni we wari uhagarariye RURA

Mu minsi iri imbere SPENN irateganya kongera serivise itanga zijyanye n’ikoranabuhanga ku buryo haziyongeramo nko kugura ubwisungane mu kwivuza, kugura amatike ajya mu ntara, amatike y’indege n’ibindi. Ibi byose uzajya ubigura nta kindi kiguzi uciwe. Gukorana na SPENN bigusaba kuba ufite telefone igezweho (smartphone) hanyuma ugakura kuri internet porogaramu bakoresha yitwa SPENN APP unyuze muri Google Apps.



RURA yashimiye SPENN na YEGO Innovision ku bwo guhanga agashya mu ikoranabuhanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND