RFL
Kigali

Amavubi yabonye inota rya mbere mu rugendo rwo gushaka itike ya CAN 2021 - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/11/2020 20:17
3


Mu mukino wari ukomeye ku mpande zombi, mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika CAN 2021, wabereye Estadio Nacional Cabo Verde i Praia muri Cape Vert, warangiye u Rwanda ruguye miswi na Cape Vert yari mu rugo, bituma Amavubi abona inota rya mbere mu mikino itatu rumaze gukina.



Ni umukino wasifuwe n'Umunya-Ghana, Daniel Nii Ayi Laryea wafashwaga n'abandi banya-Ghana babiri bari ku mpande zombi. Umukino watangiye ikipe y'igihugu ya Cape Vert yari mu rugo ikina neza mu kibuga hagati, igerageza gusatira izamu ry'Amavubi, ariko ubwugarizi bw'ikipe y'igihugu y'u Rwanda buhagarara neza.

Ku munota wa gatandatu, Amavubi yagerageje amahirwe ya mbere imbere y'izamu rya Cape Vert ku mupira wazamukanwe na Ombalenga Fitina, awucomekeye Haruna, ntiyawutanga neza abanya Cape Vert bawukuramo.

Ku munota wa 14' Cape Vert yagerageje kotsa igitutu izamu rya Kwizera Olivier, binyuze ku bakinnyi barimo Ryan Mendes na Nuno Borges ariko Manishimwe Emmanuel umupira awushyira muri Coruneri.

Abakinnyi ba Cape Vert barimo Jamiro Monteiro, Nuno Borges, Ricardo Gomes na Lisandro Semedo bakomeje gucana itanura ku izamu ry'ikipe y'igihugu Amavubi, ariko ubwugarizi ndetse n'umunyezamu Olivier bakomeza kwirwanaho.

Ku munota wa 40 Cape Vert yahushije igitego cyabazwe ubwo rutahizamu Lisandro Semedo ukinira Fortuna Sittard yo mu Buholandi yasigaranye n'umunyezamu Kwizera Olivier, umupira awukuramo.

Ku munota wa 45 u Rwanda rwabonye Coup Franc nyuma y'ikosa Jamiro Monteiro yakoreye Jacques Tuyisenge, ariko Djihad Bizimana ayiteye abanya-Cape Vert bawushyira muri Coruneri.

Iminota 45 y'igice cya mbere yagoye Amavubi cyane yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Amavubi agaragaza impinduka, kuko yatangiye gusatira izamu rya Cape Vert, ku mipira yaturukaga ku bakinnyi bakina ku mpande Omborenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel, ariko amahirwe yo kuboneza mu izamu ku bakinnyi barimo Kagere Meddie ntiyabakundira.

Kwizera Olivier yakomeje gutabara izamu ry'Amavubi, ku yindi nshuro yongeye gusigarana n'abakinnyi babiri ba Cape Vert nyuma y'amakosa yari akozwe na Ally Niyonzima, ariko uyu munyezamu atabara izamu ry'Amavubi, akuramo umupira.

Ku munota wa 67, umutoza Mashami Vincent yakoze impinduka mu kibuga, yinjiza Muhire Kevin ukina muri EL Geish yo mu Misiri, havamo Jacques Tuyisenge wabonaga utarimo gukina neza.

Ku munota wa 77, Mashami Vincent yongeye gukora impinduka, Haruna Niyonzima ukinira Yanga Africans asohoka mu kibuga hinjira Iyabivuze Osee ukinira Police FC.

Amavubi yakomeje gukina yirwanaho, ahangana no gutesha uburyo abanya-Cape Vert baremaga ndetse birinda kwinjizwa igitego.

Iminota 90 y'umukino yarangiye nta kipe n'imwe yinjije igitego, umusifuzi w'umunya-Ghana yongeraho iminota itatu, nayo itigeze ibyazwa umusaruro, umukino muri rusange urangira amakipe yombi aguye miswi 0-0.

Kunganya na Cape Vert, byatumye Amavubi agira inota rimwe rya mbere mu itsinda, mu gihe Cape Vert yagize amanota atatu.

Umukino wo kwishyura uzaba ari uwa kane mu itsinda uteganyijwe tariki ya 17 Ugushyingo 2020, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Rwanda XI: Kwizera Olivier, Ombolenge Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rwatubyaye Abdoul, Manzi Thierry, Bizimana Djihadi, Niyonzima Ally, Mukunzi Yannick, Haruna Niyonzima, Tuyisenge Jacques, Kagere Meddie.


Amavubi yakoze akazi gakomeye muri Cape Vert abona inota rya mbere mu rugendo rwo gushaka itike ya CAN 2021






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hakorimana3 years ago
    Nukuri amavubi nayo gushimirwa ntako batagize bitanze rwose ikigari mashami azagerageze na sugira hariya yakinishije tuyisenge inyuma turabura umuntu umwe ufite inararibonye ubundi mugumye mudushakire uriya mwana wo muri stetsien mubufaransa mwirebere amavubi ngo turabadwinga kakahava inyarwanda turabemera hano uganda tubakurikira
  • HAKILI Abdallah (deejay A-B)3 years ago
    Felestation kuba amavubi yacu yanganyije. knd imana izadufasha ninaza ikigali twizeyeko tuzayitsinda insh allah. igitekerezo cyanjye kubwanjye ndifuza ko twatsinda tukongera tugahesha igihugu cyacu ishema. twabiherukaga kubwa ba gatete jimmy. kuraje nanjye mbarinyuma pe!!!
  • HAKILLI Abdallah3 years ago
    ndifuzako amavubi yatugarurira urukundo nibyishimo mubakunzi bayo ndetse agahesha ishema igihugu cyacu. knd azagerageze gushimisha president p kagame amuheshe ishema mubindi bihugu nabyo biboneko president wacu nawe afite ikipe ikomeye yajya no gikombe cy'isi.





Inyarwanda BACKGROUND