RFL
Kigali

Urusaro Princess ufite ikamba ry’ikigo yizeho arashaka n’irya Miss Supranational Rwanda 2020-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/11/2020 16:00
0


Umukobwa witwa Urusaro Ange Princess wabaye Nyampinga w’Ikigo cy’amashuri yisumbuye cya APENA, ari muri batandatu ba mbere babonye itike yo guhatanira ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2020 iri kuba ku nshuro ya kabiri.



Tariki 10 Ugushyingo 2020, ni bwo abategura irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2020, bagaragaje abakobwa batandatu ba mbere bemerewe guhatanira ikamba riherekezwa no guserukira u Rwanda muri Poland.

Soma: Twaganiriye n'abakobwa batandatu ba mbere babonye itike muri Miss Supranational Rwanda 2020

Barimo abahatanye muri Miss Rwanda 2020 nka Uwase Denyse ndetse na Ineza Charlene. Hari kandi Grace Munezero, Uguyeneza Alia ndetse na Urasaro Amge Princess usanzwe afite ikamba ry’ikigo cy’amashuri cya APENA giherereye muri Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Uyu mukobwa yambitswe ikamba rya APENA mu 2015, arimarana imyaka itatu kugeza mu 2017. Ni ikamba ryatumye atinyuka amarushanwa y’ubwiza aniyemeza kwiyamamaza mu bahatanye muri Miss Supranational 2020.

Mu gihe cy’imyaka itatu, avuga ko iri kamba yaribyaje umusaruro akorera ubuvugizi abanyeshuri, ndetse yita ku bana bari baturiye ikigo. Yavuze ko amaze imyaka ibiri afite iri ikamba, hateguwe amarushanwa yo kuriha undi ariko abanyeshuri barabyanga.

Yambitswe ikamba na Liliane yari asimbuye, amaze imyaka atatu asoje amasomo ye nawe ariha undi. Yabwiye INYARWANDA, ko byari ibihe byiza afite iri kamba, kuko hari byinshi yungutse ndetse mu bushobozi bwe akorera ikigo neza.

Ati “Bitewe n’icyizere bangiriye, aho hose nagiye nca numva ko nubu ngubu ndiyizeye. Byanteye icyizere numva ko nanjye nshobora gukora no hanze y’ikigo.”

“Hejuru y’ibyo nakoreye mu ishuri gusa, ahubwo nje no kubikorera hanze. Niyo mpamvu numva niyizeye ko igihe cyose nshobora gutwara Miss Supranational Rwanda 2020.”

Urasaro akomeza avuga ko afite umushinga ngirakamaro ku mubare munini, yashyira mu bikorwa mu gihe cyose yaba yegukanye ikamba

Abakobwa 10 bazahita bahatana mu cyiciro ‘Social Media Influencer’ kugeza, ku wa 01 Ukuboza 2020 ari nabwo hazamenyekana umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Supranational agasimbura Miss Umunyana Shanitah.

Iri rushanwa iha ikaze abakobwa bari hagati y’imyaka 20 y’amavuko na 28 y’amavuko.  Ibice byose by’iri rushanwa bizatambuka kuri TV1 no ku mbuga nkoranyambaga z’iri rushanwa mu gihe cy’amezi asaga abiri rizamara riba.

Iri rushanwa ririmo ibice bine nko kuvugira mu ruhame (Public Speaking), ibiganiro mpaka (Debate), kwerekana imideli (Fashion) ndetse no kwihangira imirimo (Entrepreneurship); ku buryo umukobwa uzaryitabira hari ibyo rizamusigira akafasha kwiteza imbere.

Miss Supranational ku rwego rw’Isi izabera muri Poland hagati ya Gashyantare na Gicurasi 2021.

Urusaro Ange Princess asanzwe afite ikamba rya Nyampinga w'ikigo cy'amashuri yisumbuye cya APENA cyo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Nasho

Urusaro afite icyizere cyo kwegukana ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2020 iri kuba ku nshuro ya kabiri

Abakobwa batandatu ba mbere babonye itike yo guhatanira ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2020

KANDA KU MUNOTA WA MBERE UREBE URUSARO PRINCESS AVUGA KO YITEGUYE GUTWARA MISS SUPRANATIONAL 2020

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND