RFL
Kigali

Abakinnyi 11 b'Amavubi bashobora kubanza mu kibuga ku mukino wa Cape Vert

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/11/2020 10:10
2


Nyuma y'imyitozo ya nyuma ikipe y'igihugu Amavubi yakoreye i Praia ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2020, byaciye amarenga y'abakinnyi 11 umutoza Mashami Vincent ashobora kubanza mu kibuga ku mukino wa Cape Vert uteganyijwe none.



Cape Vert irakira u Rwanda mu mukino w'umunsi wa gatatu w'amatsinda mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika CAN 2021, umukino uteganyijwe saa 15h00' ku isaha yo muri Cape Vert, bikaza kuba saa 18h00' ku isaha ya kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo 2020.

Iyi myitozo ya nyuma ibanziriza umukino, yatangiye saa Kumi n’Ebyiri za Kigali (saa Cyenda zo muri Cap-Vert) nk’amasaha aza kuberaho umukino. Imyitozo y’Amavubi yibanze ku kongerera ingufu abakinnyi mbere y’uko bagabanywa mu makipe abiri, bakina hagati yabo.

Uburyo umutoza Mashami Vincent yakoresheje abakinnyi kuri uyu wa Gatatu, bigaragaza ko nta gihindutse, Kwizera Olivier ashobora gutangira mu izamu, Manzi Thierry na Rwatubyaye Abdul mu mutima w'ubwugarizi, mu gihe Omborenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel bazakina ku mpande inyuma.

Mu kibuga hagati hashobora kubanzamo Niyonzima Ally, Mukunzi Yannick na Bizimana Djihad mu gihe Niyonzima Haruna ashobora kuza gukina imbere yabo gato, hafi ya Tuyisenge Jacques na Kagere Meddie baza kuba bahiga ibitego.

Mu izamu: Kwizera Olivier

Mu Bwugarizi: Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel na Omborenga Fitina

Mu Kibuga hagati: Haruna Niyonzima, Niyonzima Ally, Mukunzi Yannick na Bizimana

Mu Busatirizi: Tuyisenge Jacques na Kagere Meddie

Uyu mukino uraza gusifurwa n’Umunya-Ghana Daniel Nii Ayi Laryea, uza kuba yungirijwe na Kwasi Acheampong Brobbey ku ruhande rumwe mu gihe Paul Kodzo Atimaka ku rundi ruhande. Adaari Abdul Latif ni we uza kuba ari umusifuzi wa kane mu gihe Komiseri w’umukino ari Umunya-Mauritania Mohamed Abdatt Bilal.

Nyuma y’umukino uza kuba ku wa Kane, amakipe yombi azafata indege imwe yihariye, aho azongera guhurira mu mukino w’umunsi wa kane uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo tariki ya 17 Ugushyingo 2020. U Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma mu itsinda F n'amanota 0, nyuma yo gutsindwa imikino ibiri ya mbere yo mu itsinda.

Amavubi yiteguye guhangana na Cape Vert kuri uyu wa Kane





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean Damascene Harindimana3 years ago
    Mwiriwe, jya ugerageza uhighlitinge kuri ari magambo utangiza ugiye kugaragaza ibice abakinnyi baba bahagazemo. urugero: mu izamu, mu mbwugarizi, hagati,... kuko bizajya bituryohera cyane. komeza uyatugezeho asanteni.
  • MAURICE7 months ago
    amavubi yacu azabikora





Inyarwanda BACKGROUND