RFL
Kigali

Bad Romance: Filime y’uruhererekane yerekana ko hari abagabo b’abashurashuzi batwara abagore b’abandi bahuriye mu kazi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:11/11/2020 14:20
1


Filime aho iva ikagera igira ubutumwa iba yigisha kuri rubanda, ishobora guhindura imyumvire ya muntu ikanahindura Sosiyeti. Ubu haje Filime yitwa “Bad Romance” yerekana uburyo umugabo ashobora gushurashura ku bagore b’abandi mu gihe bamusanze mu kazi.



Ni byo koko bijya bivugwa kenshi ko hari igihe umugore cyangwa umugabo aca inyuma y’uwo bashakanye bitewe n’iraha aho umugore ashobora guhura n’umugabo mu kazi bakaryamana. Izi ngeso abantu bakwiriye kuzigendera kure kuko zisenya ingo nyinshi, izidasenyutse zigahoramo amakimbirane adashira. Abakina Filime, abahanzi n’abandi, ibi byose babitekerezaho bagahimba igihangano kirimo ubutumwa bukomeye.


Bad Romance ni filime y'uruhererekane (series), igeze ku gace ka 1 Ep2 mu gihe ifite ama Episode 12. Ivuga ku nkuru y’umusore ukora umwuga w’ubugeni (art) ariko akaba agira ingeso y’ubushurashuzi no gutwara abagore b’abandi kugeza n'ubwo umugore n’umugabo baza ku kazi ke baje kugura ibishushanyo by’ubugeni uwo musore agahita aryamana n’uwo mugore w’uwo mugabo.

Bad Romance, ikinamo abakinnyi 5, igitekerezo cyayo cyazanwe na Giraneza Lambert Berly nk’umwanditsi w’iyi Filime nk’uko yabihamirije InyaRwanda.com. Isohoka kuwa 2 no kuwa 5 buri cyumweru, igaca ku rukuta rwa youtube ya AKALIZA TV. Isomo ririmo, ni ukuba maso mu buzima bw’urukundo ukamenya kubungabunga umutekano w’uwo mwashakanye.


Mu Rwanda muri iyi minsi biri kugaragara ko abantu bari kwitabira imyidagaduro banasobanukirwa gukira Filime ugereranije n’imyaka yatambutse, ibigaragaza impano z’abakinnyi.

KANDA HANO UREBE AGACE KA MBERE EP2 BAD ROMANCE


  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Peckinho Patrick3 years ago
    Iyo movie irarenze





Inyarwanda BACKGROUND