Filime aho iva ikagera igira ubutumwa iba yigisha kuri rubanda, ishobora guhindura imyumvire ya muntu ikanahindura Sosiyeti. Ubu haje Filime yitwa “Bad Romance” yerekana uburyo umugabo ashobora gushurashura ku bagore b’abandi mu gihe bamusanze mu kazi.
Ni byo koko bijya bivugwa kenshi ko hari igihe umugore
cyangwa umugabo aca inyuma y’uwo bashakanye bitewe n’iraha aho umugore ashobora
guhura n’umugabo mu kazi bakaryamana. Izi ngeso abantu bakwiriye kuzigendera
kure kuko zisenya ingo nyinshi, izidasenyutse zigahoramo amakimbirane adashira. Abakina
Filime, abahanzi n’abandi, ibi byose babitekerezaho bagahimba igihangano kirimo
ubutumwa bukomeye.
Bad Romance ni filime y'uruhererekane (series),
igeze ku gace ka 1 Ep2 mu gihe ifite ama Episode 12. Ivuga ku nkuru y’umusore
ukora umwuga w’ubugeni (art) ariko akaba agira ingeso y’ubushurashuzi no
gutwara abagore b’abandi kugeza n'ubwo umugore n’umugabo baza ku kazi ke baje
kugura ibishushanyo by’ubugeni uwo musore agahita aryamana n’uwo mugore w’uwo
mugabo.
Bad Romance, ikinamo abakinnyi 5, igitekerezo cyayo cyazanwe
na Giraneza Lambert Berly nk’umwanditsi w’iyi Filime nk’uko yabihamirije
InyaRwanda.com. Isohoka kuwa 2 no kuwa 5 buri cyumweru, igaca ku rukuta rwa youtube
ya AKALIZA TV. Isomo ririmo, ni ukuba
maso mu buzima bw’urukundo ukamenya kubungabunga umutekano w’uwo mwashakanye.
Mu Rwanda muri iyi minsi biri kugaragara ko abantu bari kwitabira imyidagaduro banasobanukirwa gukira Filime ugereranije n’imyaka
yatambutse, ibigaragaza impano z’abakinnyi.
KANDA HANO UREBE AGACE KA MBERE EP2 BAD ROMANCE
TANGA IGITECYEREZO