RFL
Kigali

Huye: Barishimira ko kwiga no kwirinda icyorezo bigenda neza

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:7/11/2020 8:16
0


Bamwe mu banyeshuri nabarezi mu karere ka Huye baremeza ko nyuma yicyumweru gisaga basubukuye amasomo, babona kwiga no kwirinda icyorezo cya Koronavirusi biri kugenda neza.



Nyuma y'aho inama y'Abaminisitri yo ku wa 25 Nzeri ifashe umwanzuro wo gufungura amashuri. kuva tariki ya 29 Ukwakira, nibwo abanyeshuri bo mu myaka ya gatatu,  uwagatanu nuwagatandatu yisumbuye, batangiye  gusubira ku mashuri yabo , nyuma yamagenzura  yakozwe na  Ministeri yUburezi.

Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda yatemberaga muri bimwe mu bigo byamashuri yo mu karere ka Huye, abanyeshuri ndetse nabarezi babo bavuga ko kwiga ndetse no kwirinda icyorezo cya Covid-19 ari ibintu birimo bikorwa kandi neza.

Umwe mu banyeshuri wiga mu kigo cyamashuri cya Groupe Scolaire Butare Catholique wifuje ko amazina ye adatangazwa, avuga ko ataraza ku ishuri yari afite impungnge ko kwirinda bitazakunda ariko ko ubu abona birimo bigenda neza.

Ati “nkimara kumva ko amashuri yafunguwe nagize impungege ko nshobora kuzaza nkahandurira korona! Ariko kugeza ubu ntakibazo na kimwe ndagira kuko hano twubahiriza amabwiriza uko bishoboka kose ndetse ntiwakinjira mu kigo batagupimye umuriro, ubwo rero impungege nari mfite zarashize.

Mugiraneza Faustin wiga muri iki kigo nawe yagize ati: ubu nta munyeshuri wicarana nundi, buri wese aba afite intebe ye kandi twambaye udupfukamunwa. Ubwo rero urumva ko ntaho icyorezo cyava.

Umuyobozi wiki kigo cya Groupe Scolaire Butare Catholique bwana Byiringiro Dan, nawe ashimangira ko gufugura amashuri muri iki gihe babifatanya no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ko ndetse ari ibintu birimo gukorwa neza, ndetse anagaruka ku ngamba zagiye zifatwa ku bwo kurushaho kwirinda icyorezo cya Covid-19 mu kigo abereye umuyobozi. 

Yagize ati: “tujya gutangira twari twarabanje kwitegura mu buryo bufatika, kuko twashatse imiti yica udukoko, twubaka ubukarabiro ndetse tukimara kubona ko abanyeshuri batabasha gusangira bose kuko aho barira ari hato, twafashe umwanzuro ko bazajya barya mu byiciro bibiri kugira ngo bategerana. Ubu rero birakorwa kandi birimo kugenda neza. 

Imbogamizi bahura nazo 

N’ubwo ibi bivugwa, bongeraho ko hakiri imbogamizi, kandi ziri mu bikibangamiye imyigire nimyigishirize. Aha umuyobozi wikigo cya Groupe Scolaire Butare Catholique, avuga ko hakiri imbogamizi ku mu mwarimu wigisha amasaha menshi yambaye agapfukamunwa gusa akongeraho ko nubwo bigoye bagomba kubyihanganira kuko ikigamijwe ari ukwirinda icyorezo .

“Birumvikana abarimu birabagoye kwigisha umunsi wose wambaye agapfukamunwa kandi uvuga cyane, ni ikibazo, ariko nta kundi byagenda bagomba kubyihanganira kuko ubu icyo turi kureba ni ukurwanya icyorezo kurusha ibindi byose.

Uyu muyobozi kandi abajijwe ku bijyanye nimyiteguro ku banyeshuri basigaye mu ngo bataraza--dore ko ubu hari kwiga abo mu myaka ya 3, 5 na 6--yavuze ko bibateye impungege kubera ko bafite ibyumba byamashuri bike ndetse nintebe abanyeshuri bicaraho zikaba zitabasha kubakwira bose. 

“Mu gihe abandi banyeshuri bose bazaba baje, bizaba ari ikibazo gikomeye kuko dufite amashuri make ndetse nintebe zidahagije ku buryo buri munyeshuri atabasha kubona intebe ye wenyine.

Uyu muyobozi kandi avuga ko Minisiteri yUburezi ikwiye gutekereza kuri iki kibazo kuko nibyumba byamashuri bishya bitaruzura neza, dore ko ngo hari nibikoresha bitaraboneka.

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bwakarere ka Huye buvuga kuri ibi bibazo maze umuyobozi wakarere ka Huye Sebutege Ange avuga ko ibi bibazo byose bizwi ariko bitazabuza amasomo gukomeza.

“Ngira ngo ubu twabamara impungege ko ibyo bibazo bizashakirwa ibisubizo hanyuma tugashyira imbaraga mu kwihutisha iyubakwa ryamashuri, ndetse no gukomeza ubukangurambaga ku banyeshuri bose kuko hakiri bake bataragera ku ishuri. Naho ibikoresho byo, turizera ko ibizaba bihari bizakoreshwa abanyeshuri bakabasha kwiga neza.”

Aka karere kari gaherutse guhabwa igihembo cyumwanya wa kabiri nyuma yuko kitwaye neza mu kwesa imihigo yumwaka 2019-2020.

Nyuma yamezi asaga arindwi amashuri yarafunze imiryango, ubu abanyashuri bongeye gusubira ku mashuri aho kugeza ubu abanyeshuri babaye bagiye ku mashuri ari abiga mu mwaka wa Gatatu , uwa gatanu no mu wa gatandatu mu mashuri yisumbuye . ibindi byiciro biteganyijwe ko bizatangira ku wa 23 Ugushyingo 2020. 

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND