RFL
Kigali

Kanye West yemeye ko yatsinzwe amatora akaba ategereje ayo mu mwaka wa 2024

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:4/11/2020 11:39
0


Umuraperi Kanye West yamaze kwemeza ko nta cyizere afite cyo gutsinda amatora yo kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ko azongera kugerageza amahirwe mu matora yo mu 2024.



Ibi Kanye West yabitangaje nyuma y’uko ku munsi w’ejo w’amatora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavugaga ko yitoye ndetse ko yatoye umuntu umwe gusa yizera ari we ubwe. Mu magambo ye yagize ati: ”Imana ni nziza cyane. Uyu munsi natoye ku nshuro ya mbere Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari umuntu wa mbere nizera cyane…. Ariwe njye.”

Kanye west

Kanye West yatangaje ko yitoye ubwe

Nyuma yo gutangaza aya magambo, Kanye West yifashishije urukuta rwe rwa Twitter bisa nk'aho yamaze kwemera ko yatsinzwe amatora akaba azongera kugerageza amahirwe ye mu matora yo mu mwaka 2024. Yagize ati: ”Byiza. Kanye West 2024.”

Kanye west

Kanye West yemeye ko nta cyizere afite cyo gutsinda amatora

Mu matora yo ku munsi w’ejo uyu muraperi amakuru yavugaga ko yari ku rutonde rw’abakandida ku mwanya wa Visi-Perezida mu ishyaka rya American Independent Party muri leta ya California. Kanye West nabwo yari ku rutonde nk’umukandida mu ishyaka rya Birthday Party ndetse akaba n’umukandida wigenga mu zindi leta zitandukanye.

Uyu muraperi yabonye amajwi atari macye muri leta 12 yanyuzemo ashaka amajwi harimo nka Colorado yabonyemo amajwi 6,000, Leta ya Vermont (1,200), Arkansas (3,979), Idaho (2,309), Iowa (3,179), Kentucky (6,259),  Louisiana (4,837), Minesota (6,796), Mississipi (3,009), Oklahoma (5,587), Tennessee (10,188) na leta ya Utah (4,053).

Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo Kanye West yatangaje ko agiye kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntibyatinze kuko nyuma yaho gato yatangiye ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Ku munsi wa mbere wo kwiyamamaza ijambo rye ryaranzwe n’amarira menshi ubwo yavugaga inkuru z’ubuzima bwe bwite n’umugore we Kim Kardashian zijyanye n’uko bagerageje gukuramo inda y’umwana wabo.

 

Src: Mirror & International News






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND