Nizeyimana Rene [Boi Wax], umunyarwanda utuye mu gihugu cya Mozambique ari naho akorera umuziki, yashyize hanze amashusho y’indirimbo Darling atangariza abakunzi be ko mu gihe kitari icya kure azashyira hanze EP yise Crush izagaragaramo indirimbo nka: Crush , Sunika n’iyo yise Darling
Uyu musore uri kugaragaza imbaraga zikomeye cyane muri muzika ye , mu gihugu cya Mozambique atuyemo , binyuze mu ndirimbo yagiye asohora afatanyije n’abahanzi bakomeye muri kiriya gihugu, yatangarije InyaRwanda.com ko atazigera arekera aho cyangwa ngo atuze mu gihe ataragera ku ntego ye nyamukuru muri muzika.
Yagize ati” Muzika ndayikunda mfite intego zihamye
kandi niteguye kuzirwanirira kugeza ku munota wa nyuma.Umuziki wacu maze
kumenya icyo ukeneye kugira ngo natwe nk’abari hanze y’igihugu tubashe kuwugeza
ku isi yose kandi nibyo ndimo gukora. Iyi ndirimbo yanjye rero nise Darling ni
indirimbo ikoze neza kandi ubutumwa burimo na butuye abantu bose kuko n’indirimbo
uwari we wese yakumva ikamunyura”.
Boi Wax afite kandi indirimbo yitwa ‘Sorry’ yakoranye n’uwitwa Elisher Cyrill, uri mubakunzwe cyane muri kiriya gihugu, ndetse agaragara no muyitwa Rap de Luxo yahuriyemo na mukuru we witwa Saka Baka , umuraperi wigeze kuba muri Mafia Land ya P-Fla, iyi ndirimbo kandi irimo na Bulla Muzik bari mubagezwe ho muri Maputo.
Merry Taju bafatanyije iyi ndirimbo
Darling ni indirimbo yakorewe muri Revolution muri Mozambique.Uyu musore yatangaje ko guhura na Taju bakoranye iyi ndirimbo byaturutse kuri Producer wamuhaye inama yo gukoresha umukobwa gusa ntiyagaragara mu mashusho ngo kubera ko yari afite urugendo Boi Wax ahitamo kuyikora wenyine.
REBA HANO DARLING YA BOI WAX NA MERRY TAJU
TANGA IGITECYEREZO