RFL
Kigali

Mozambique: Umunyarwanda Boi Wax yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Darling’ yafatanyije na Merry Taju ateguza EP vuba cyane-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:3/11/2020 7:03
1


Nizeyimana Rene [Boi Wax], umunyarwanda utuye mu gihugu cya Mozambique ari naho akorera umuziki, yashyize hanze amashusho y’indirimbo Darling atangariza abakunzi be ko mu gihe kitari icya kure azashyira hanze EP yise Crush izagaragaramo indirimbo nka: Crush , Sunika n’iyo yise Darling



Uyu musore uri kugaragaza imbaraga zikomeye cyane muri muzika ye , mu gihugu cya Mozambique atuyemo , binyuze mu ndirimbo yagiye asohora afatanyije n’abahanzi bakomeye muri kiriya gihugu, yatangarije InyaRwanda.com ko atazigera arekera aho cyangwa ngo atuze mu gihe ataragera ku ntego ye nyamukuru muri muzika.

Yagize ati” Muzika ndayikunda mfite intego zihamye kandi niteguye kuzirwanirira kugeza ku munota wa nyuma.Umuziki wacu maze kumenya icyo ukeneye kugira ngo natwe nk’abari hanze y’igihugu tubashe kuwugeza ku isi yose kandi nibyo ndimo gukora. Iyi ndirimbo yanjye rero nise Darling ni indirimbo ikoze neza kandi ubutumwa burimo na butuye abantu bose kuko n’indirimbo uwari we wese yakumva ikamunyura”.

Boi Wax afite kandi indirimbo yitwa ‘Sorry’ yakoranye n’uwitwa Elisher Cyrill, uri mubakunzwe cyane muri kiriya gihugu, ndetse agaragara no muyitwa  Rap de  Luxo yahuriyemo na mukuru we witwa Saka Baka , umuraperi wigeze kuba muri Mafia Land ya P-Fla, iyi ndirimbo kandi irimo na Bulla Muzik bari mubagezwe ho muri Maputo.


Merry Taju bafatanyije iyi ndirimbo 

Darling ni indirimbo yakorewe muri Revolution muri Mozambique.Uyu musore yatangaje ko guhura na Taju bakoranye iyi ndirimbo byaturutse kuri Producer wamuhaye inama yo gukoresha umukobwa gusa ntiyagaragara mu mashusho ngo kubera ko yari afite urugendo Boi Wax ahitamo kuyikora wenyine.

 REBA HANO DARLING YA BOI WAX NA MERRY TAJU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lohan3 years ago
    Iyi nigger yatangiye mbona ibeshya ariko ibintu igenda ibikora. Nakomerezaho.





Inyarwanda BACKGROUND