RFL
Kigali

Cardi B yamaze guhagarika ikirego cyo kwaka gatanya n’umugabo we Offset

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:3/11/2020 9:04
0


Nyuma y’amezi ari munsi y’abiri umuraperikazi Cardi B atanze ikirego cye mu rukiko rwo muri Georgia asaba gatanya n’umugabo we Offset, amakuru avuga ko yamaze kwisubiraho akaba yasabye ko ikirego yari yaratanze cyahagarikwa. Si ubwa mbere uyu muraperikazi afashe icyemezo cyo gusubirana n’umugabo we kuko byigeze kuba no mu mwaka 2018



Kuwa 15 Nzeri umuraperikazi Belcalis Almanzar  uzwi nka Cardi B nibwo yatanze ikirego cye yaka gatanya n’umugabo we Offset ubarizwa mu itsinda rya Migos. Mu kwaka gatanya Cardi B yavugaga ko harimo impamvu zitandukanye harimo no kuba umugabo we [Offset] yaramucaga inyuma.

Amakuru dukesha ikinyamakuru TMZ avuga ko kuwa mbere w’icyi cyumweru Cardi B yamaze gutanga impapuro mu rukiko rwo muri leta ya Georgia asaba ko ikirego yari yatanze cyo kwaka gatanya cyahagarikwa.


Cardi B yahagaritse ikirego cyo kwaka gatanya n'umugabo we

Si ubwa mbere uyu muraperikazi afashe icyemezo cyo kongera gusubirana n’umugabo we kuko yigeze kubikora nyuma yo gutandukana n’umugabo we mu Kuboza 2018, ubwo havugwaga inkuru y’uko Offset yaba amuca inyuma ariko nyuma y’amezi abiri gusa bongera gusubirana.


Cardi B na Offset mu munyenga w'urukundo bundi bushya

Inkuru y’isubirana ry’aba bombi yatangiye kuvugwa mu kwezi dusoje ku Kwakira ubwo bagaragaraga bishimanye mu birori by’isabukuru ya Cardi B byabereye mu mugi wa Las Vegas. Muri ibi birori kandi Offset yageneye Cardi B impano zitandukanye harimo n’imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Rolls-Royce.

Aba bombi basezeranye kubana akaramata muri Nzeri 2017 mu birori byabaye mu ibanga rikomeye. Magingo aya bafitanye umwana umwe w’umukobwa bise Kulture Kiari Cephus wavutse muri Nyakanga 2018.

Src: TMZ & FOX NEWS

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND