RFL
Kigali

Menya Filime 10 zasohotse uyu mwaka wa 2020 udakwiye gucikwa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/11/2020 18:28
2


Uyu mwaka mbere y'uko utangira wari witezweho kuzasohokamo filIme nyinshi zitandukanye, zimwe mu zari zitegerejwe ubu zimaze kugera hanze.



Ku bakunzi ba filime z'ubwoko butandukanye, yaba ari iza action, romantic, thriller, drama, adventure ndetse na science fiction dore filime 10 ziri guca ibintu hirya no hino ku isi ukwiye kureba.

1.Rebecca: Iyi filme yitwa Rebecca yakiniwe mu gihugu cy’u Bwongereza, ikaba ikubiyemo ubuzima bw’umwari witwa Rebecca. Yasohotse ku itariki 16/10 uyu mwaka.

2.Holidate: Iyi filme y’urukundo igaragaza urukundo hagati y’umusore n’umukobwa bahuye bwa mbere. Yakiniwe muri Amerika ikaba yarasohotse ku itariki 28/10 uyu mwaka. Yakinwe n’umukobwa kabuhariwe muri filme witwa Emma Roberts.

3.Fantasy Island: Iyi filme yakiniwe muri Amerika igaragaza ubuzima bukomeye bw’abantu batembereye ku cyirwa. Iyi filime kandi yahuriyemo n'abasitari batandukanye barimo nka Maggie Q n’abandi. Yasohotse ku itariki 6/02 uyu mwaka.

4.The way Back: Iyi filme yakinwe n’icyamamare Ben Affleck wakinnye Batman, umwihariko wiyi filime ni uko ishingiye ku bintu byabayeho. Yasohotse ku itariki 3/03/ uyu mwaka.

5.Project Power: Ni filime yo mu bwoko bwa science fiction, yahuriwemo n’ibihangange bya filme nka Jaime Foxx hamwe na Machine Gun Kelly. Yasohotse ku itariki 14/08 uyu mwaka.

6.DA 5 Bloods: Iyi filime iri mu za nyuma nyakwigendera Chadwick Boseman yakinnye, ikaba yarakozwe n’umuhanga mu gutunganya filime Spike Lee. Yasohotse ku itariki 12/06 uyu mwaka.

7.Underwater: Iyi filime yakiniwe muri Indonesia, yakinywe n’umukobwa wamenyekanye muri filime ya Twilight, uyu nta wundi ni Kristen Stewart. Yasohotse ku itariki 8/01 uyu mwaka.

8.The Hunt: Iyi filme y’icyikango yakiniwe mu Bwongereza, yasohotse ku itariki 11/02 uyu mwaka.

9.The Devil All the Time: Iyi ni imwe mu zahuriwemo n’ibyamamare muri Hollywood birimo nka Tom Holland wakinnye Spiderman ndetse na Robert Pattinson wakinnye Twilight. Yasohotse ku itariki 11/09 uyu mwaka.

10.Enola Holmes: Iyi filime yakinwe na Henry Cavill ukina Superman afatanije na Millie Bobby Brown wakinnye Stranger Things.yasohotse ku itariki 23/09 uyu mwaka.

 

Nubwo umwaka wa 2020 utararangira ndetse hagisohoka filime nyinshi zitandukanye, izo ni 10 zasohotse uyu mwaka zakunzwe n’abantu b’ingeri zose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eric3 years ago
    Inyarwanda
  • Eric3 years ago
    Boika





Inyarwanda BACKGROUND