RFL
Kigali

Petersbakers yadabagije abafite ubukwe ibagabanyiriza ibiciro bya Cake inashyira igorora abashaka kwiga kuzikora

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/11/2020 15:47
1


Petersbakers kompanyi imaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda mu gukora cake z'agatangaza kandi zijyanye n'igihe, yadabagije abafite ubukwe mu mpera z'uyu mwaka wa 2020 ibagabanyiriza ibiciro bya cake z'ubukwe ho 25% inashyira igorora umuntu wese ushaka kwiga uko bakora cake zigezweho.



Iyi Poromosiyo idasanzwe Petersbakers yise 'Wedding cake discount', bayitanze mu rwego kwereka abayigana ko ibahoza ku mutima no kwifatanya nabo mu kwizihiza Noheli n'Umwaka mushya muhire wa 2021. Kuva magingo aya kugeza umwaka wa 2020 urangiye, umuntu wese uzakoresha cake y'ubukwe muri Petersbakers, azajya agabanyirizwa ho 25% ku giciro gisanzwe cya cake y'ubukwe nk'uko ubuyobozi bw'iyi kompanyi bwabitangarije inyaRwanda.com.

Petersbakers iherutse gusinyana amasezerano y'imikoranire na Anita Pendo nka Brand Ambassador wayo, yanze kwihererana ubumenyi ifite mu gukora cake z'agatangaza, itangiza igikorwa cyo kwigisha buri wese ubishaka uko bakora cake. Abitabiriye amahugurwa yabanje, ubu barimo gukirigita ifaranga. N'abandi batarayitabira ariko babishaka, namwe amahirwe yabaziye, ntimucikwe.


Ntagushidikanya Petersbakers ni Umwami wa cake mu Rwanda

Kuri uyu wa 03 Ugushyingo 2020 Petersbakers iratangira guhugura abantu bose babyifuza uko bakora cake zigezweho, akarusho kuri iyi nshuro ibiciro bikaba byagabanyijwe ho 20%. Ubusanzwe umunyeshuri yishyuraga 100,000 Frw ku kwezi, ariko kuri ubu azajya yishyura 80,000 Frw ku kwezi. Amahugurwa amara amezi atatu (3), umunyeshuri akaba ari we uhitamo uburyo bumworoheye bwo kwishyura. Hari uhitamo kwishyurira rimwe amezi atatu, undi akaba yahitamo kwishyura buri kwezi.

Kwiyandikisha ku bashaka kwitabira aya mahugurwa yo gukora cake z'agatangaza birakomeje, na cyane ko tariki 10 Ugushyingo 2020 ari bwo ikindi cyiciro cy'abanyeshuri kizatangira kwiga. Ukeneye kwiyandikisha mu bazitabira aya mahugurwa y'imbonekarimwe, cyangwa ukaba ushaka gukoresha cake y'ubukwe n'izindi z'ubwoko butandukanye, wahamagara Petersbakers kuri iyi telefone ikurikira: 0786048392 cyangwa ukabandikira kuri Instagram yabo ari yo @visit_petersbakers


Petersbakers bagabanyirije ibiciro abafite ubukwe mu mpera za 2020

Gukoresha cake muri Petersbakers harimo inyungu nyinshi kuko Design yose washaka barayigukorera ndetse bakanarenzaho ku buryo nawe bigutangaza. Bashobora kandi no kuguhitiramo Design ijyanye n’ibirori byawe. Akarusho ntabwo bahenda rwose dore ko ibiciro byoroheye buri wese by'umwihariko kuri ubu banashyizeho poromosiyo. Petersbakers bati “Icyo twabwira abantu ni uko turi hano kugira ngo inzozi zawe zibe impamo ubukwe bwawe busigare ari amateka cake bayikwitirire". 

Petersbakers ni kompanyi yashinzwe ndetse iyoborwa n'umugabo ufite impano n’ubuhanga mu gukora cake zidasanzwe ari we Peter Mugwaneza. Afite uburambe mu kuzikora kuva mu mwaka wa 2008 ariko mu mwaka wa 2019 ni bwo yatangiye kubikora byeruye kugira ngo cake zijyanye n’igihe azigeze ku banyarwanda bose. Usibye kuba abifitemo impano, yaranabihuguriwe by'umwihariko muri Kaminuza yize 'Food Production'. 'Akeza karigura', ni ko umunyarwanda yavuze. Kubera gukora cake zitangaje, Petersbakers imaze kwamamara mu gihe nyamara imaze umwaka umwe gusa.

Inkuru wasoma: TOP 50: Knowless, Buravan, MTN, Naomie, Liliane na Gitwaza mu byamamare byakorewe 'Cake' na Petersbakers imaze kuba ubukombe


Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie yishimiye bihebuje cake yakorewe na Petersbakers

Petersbakers bamaze gukorera cake abantu benshi barimo n'ibyamamare, aho twavugamo: Butera Knowless, Tonzi, Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane, Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan, Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie, Nkusi Arthur, Rev. Alain Numa wo muri MTN, Meddy, Clarisse Karasira, Turahirwa Moses nyiri Moshions; Sandrine Isheja wa Kiss Fm, Lucky Nzeyimana, Migambi Gilbert (Migambi Nyawe), Papy Clever, Uncle Austin, Chris Mwungura, Phanny Wibabara, Apotre Dr Paul Gitwaza, Evelyne Umurerwa wa RTV, Aline Gahongayire, n'abandi.


Chris Mwungura n'umugore we bakata umutsima bakorewe na Petersbakers


Cake yose wifuza y'ubukwe Petersbakers biteguye kuyigukorera

Petersbakers ni bo tuguhitiyemo bagukorera cake iteye amabengeza ku munsi w'ubukwe bwawe


Petersbakers yashyize igorora abafite ubukwe mu mpera za 2020


Petersbakers banze kwihererana ubumenyi bashyiraho gahunda yo kwigisha abantu gukora cake


Ntucikwe n'amahugurwa yo gukora cake, aya mahirwe nta handi wayasanga uretse muri Petersbakers


Ariane uherutse gutsindira igihembo mu irushanwa ryabereye kuri Instagram ya Petersbakers riyobowe na Anita Pendo 'Brand Ambassador' wa Petersbakers, mu byo yahembwe harimo no gukorerwa cake itangaje


Uburyohe bwa cake ya Petersbakers buzwi na benshi barimo n'ibyamamare

Ukeneye gukoresha cake y'ubukwe n'izindi z'ubwoko butandukanye cyangwa ushaka kwitabira amahugurwa yo kuzikora, wahamagara Petersbakers kuri iyi telefone ikurikira: 0786048392 cyangwa ukabandikira kuri Instagram yabo ari yo @visit_petersbakers








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bashagire peace3 years ago
    Arik munyihanganire kambaze ESE iyumuntu ashoje biroroha kubonta akazi muribyo mumuha akazi





Inyarwanda BACKGROUND