RFL
Kigali

MU MAFOTO: Dore uko ibyamamare bitandukanye hirya no hino ku Isi byizihije ibirori bya Halloween

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:1/11/2020 23:07
0


Taliki 31 Ukwakira ni umunsi ngarukamwaka wizihizwaho ibirori bya Halloween. Uyu munsi wizihizwa mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi nko mu bihugu by’i Burayi, Amerika ndetse na tumwe mu duce two ku mugabane wa Aziya. Ibyamamare bitandukanye hirya no hino ku isi nabo ni bamwe mu bizihije uyu munsi.



Halloween ni ijambo risobanura “Umugoroba Mutagatifu” ukaba ufite inkomoko mu myemerere ya gikirisitu ariko nyuma uko imyaka yagiye iza wagiye uhindura isura bitewe n’indi migenzo itandukanye ya gipagani yagiye yongerwamo. Uyu munsi bivugwa ko wakomotse mu bice by’Uburayi, aho abaturage bo muri ibi bice bararaga bacanye imiriro ndetse banambaye mu buryo bukanganye mu rwego rwo kwirukana imizimu.

Kuri uyu munsi usanga abantu hirya no hino ku isi bakora ibikorwa bitandukanye harimo nko gukina imikino itandukanye ikinwa n’abana ndetse n’abantu bakuru, gukora ibirori, gutanga imyenda yo kwambara, kurya n’ibindi.

Mu kwizihiza uyu munsi usanga abantu batandukanye bambaye imyambaro cyangwa se bahinduye amasura yabo mu buryo bukanganye. Reka turebe uko bamwe mu byamamare hirya no hino ku isi bizihije uyu munsi wa Halloween w’uyu mwaka 2020.

Chrissy and John Legend
John Legend n'umugore we Chrissy Teigen n'uko bawizihije

Cardi BUmuraperikazi Cardi B ni uko yari yambaye 

The Weekend
Umuhanzi The Weekend yari yahinduye isura ntiwari kumenya uwo ari we

Beckham
Umwongereza David Beckham n'umukobwa we

Kim Kardashian
Kim Kardashian

Travis Scott

Umuraperi Travis Scott yahisemo kwambara nka BATMAN

Kris Jenner

Kris Jenner

Kylie Jenner

Kylie Jenner

Ciara and her son Future

Umuhanzikazi Ciara n'umuhungu we

Offset

Umuraperi Offset

Src: TMZ, DailyMail & elle






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND