RFL
Kigali

COVID-19: Impungenge z’uko iki cyorezo gishobora gufata indi ntera bitewe n’ibihe by’ubukonje

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:31/10/2020 13:02
0


Biteye impungenge impuguke n’abashakashatsi benshi mu bijyanye na siyansi ndetse n’ubuzima, ko icyorezo kibasiye isi kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka cyaba kigiye kwiyongera—mu bwandu—bitewe n’uko ibice bitandukanye by’Isi biri kwinjira mu bihe by’ubukonje. Bikaba byibazwa niba COVID-19 yaba imeze nk’ibicurane biza mu bihe by’ubuk



Mu bice biherereye mu majyaruguru y’umubumbe w’Isi—hazwi ubukonje bwinshi—hari mu haza imbere mu gutera impungenge ko COVID-19 ishobora kugira ubukana bukomeye bitewe n’ibihe by’ubukonje basatira kujyamo. Ahateye ikibazo cyane ni aho n’ubundi bikigoranye kugenzura iki cyorezo.

Mu bushakashatsi bwashyizwe hanze muri uku kwezi bwigaga ku bwiyongere bwa SARS-Cov-2 mu mezi ane mbere y’uko ibihugu bitangira gushyiraho ingamba, bwerekanye ko imibare y’ubwandu yari myinshi mu bice bitagerwamo cyane n’urumuri rwa UV (ultraviolet). Iyi nyigo yerekana ko hatagize inkomyi iboneka (mu bihe), igihe cy’izuba ubwanda bushobora kugabanuka kurusha mu bihe by’ubukonje.

Ibi kandi bihuza n’amagerageza yakorewe muri raboratwari kuri SARS-Cov-2, aho yerekanye ko iyi virusi ikunda cyane ubukonje kurusha ahantu haba hashyushye, byihariye ahantu hagerwa n’imirasire y’izuba. 

Aya magerageza yerekana ko hifashishijwe urumuri rwakozwe rwa ‘ulteaviolet’ (UV), uduce twumwe twa SARS-Cov-2 turi ku butaka cywangwa mu kintu gifunze dushobora kwangirika igihe hari ubushyuhe bugera kuri 40 0C.

Byemezwa ko kandi virusi itera COVID-19 ariyo ‘coronavirus’ ko ubusanzwe izi koronavirusi zigira ubushobozi bwo gukwirakwira byihuse mu bihe by’ubukonje. Impamvu ni uko mu bihe by’ubukonje uduce twa virusi dushobora kumara igihe kirekire mu mwuka.

Mugihe impuguke mu buzima na siyansi zikomeza kwerekana impungenge zifite bitwe n’ibihe isi iri kuganamo, ni nako imibare y’ubwanda izamuka kurushaho. 

Iyi COVID-19 bamwe bakunze kugereranya n’icyorezo cyibasiye isi mu myaka ya 1918 cya ‘influenza’, ubu Isi irasabwa kwigira ku mateka cyayisigiye.

Iki cyorezo cyahitanye amamiriyoni y’abantu, mu byakongereye ubukana harimo ubukonje, kuba uduce tumwe twa virusi twarahinduye kamere, ndetse no kuba hatari ubumenyi buhagije kuri virusi.

Impuguke zikaba zikomeza gutanga inama ko abantu bakwiye gukomeza kubahiriza ingamba zishyirwaho cyane cyane muri ibi bihe by’ubukonje.

Mangingo aya abamaze kwandura COVID-19 barenga miliyoni 45, hakaba harapfuyemo miliyoni 1.1. 

Src: Nature, CNN& Johns Hopkins







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND