RFL
Kigali

Angelina Jolie na Brad Pitt gatanya yabo yamaze gufata indi ntera nyuma y’uko hari ibyo batari kumvikanaho

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:30/10/2020 23:55
0


Nyuma y’imyaka ine yose ishize havugwa gatanya ya Angelina Jolie na Brad Pitt ubu yamaze gufata indi ntera nyuma y’uko Angelina Jolie atandukanye n’umwunganizi we mu mategeko ndetse agatera utwatsi igitekerezo cy’uwahoze ari umugabo we Brad Pitt cyo kuba bose bagira uruhare rungana ku bana babo.



Angelina Jolie na Brad Pitt abakinnyi bakomeye mu ruganda rwa sinema muri Hollywood, nyuma yo gutandukana hakageragezwa kubunga bikanga bikagera no mu nkiko, magingo aya gatanya yabo yafashe indi ntera nyuma y’uko uyu mugore atandukanye n’umwunganizi we mu mategeko Priya Sopori ndetse akanga icyifuzo cya Brad Pitt ko bombi bagira uruhare rungana ku bana babo.


Angelina Jolie n'uwahoze ari umugabo we Brad Pitt

Nkuko DailyMail dukesha iyi nkuru ibitangaza ivuga ko bitazwi neza niba Angelina Jolie ariwe wafashe icyemezo cyo kwirukana uyu mwunganizi we mu mategeko cyangwa se ariwe ku giti cye wasezeye, gusa ubu asigaranye n’uwitwa Samatha Dejean akaba ariwe rukumbi usigaye mu ikipe yamufashaga.

Si uyu mwunganizi wa mbere batandukanye dore ko no mu mwaka 2018 nabwo yatandukanye n’uwitwa Laura Wasser nyuma y’uko gatanya yabo yari igeze kure. Uyu Wasser yakoranye n’ibyamamare bitandukanye harimo nka Jonny Deep, Kim Kardashian, Ryan Reynolds, Stevie Wonder n’abandi.

Amakuru yatangajwe n’umuntu wa hafi kuri Angelina Jolie yavuze ko uyu mugore yakoze igishoboka cyose ngo abone icyo ashaka muri gatanya ye na Brad Pitt ariko iyo bigeze ku bana aba yamaramaje nta gusubira inyuma ndetse ko yishyura agatubutse ikipe ye imufasha mu mategeko.

Angelina Jolie icyifuzo cye avuga ko ashaka ko abana be bajya gutura mu mahanga [hanze ya leta zunze ubumwe za Amerika] ariko Brad Pitt akarwanya icyi gitekerezo yivuye inyuma. Amakuru avuga ko hamaze gukusanywa abatangabuhamya bagera kuri 21 bose bazatanga ubuhamya bwabo mu rubanza rwaba bombi mu gushaka uzahabwa abana babo batanu: Pax (16), Zahara (15), Shiloh (14) n’impanga Knox na Vivienne (12). Muri aba bana batandatu ntago hagaragaramo uwitwa Maddox (19) kuko yamaze kugeza imyaka y’ubukure.


Angelina Jolie n'abana be

Angelina Jolie na Brad Pitt batangiye urugendo rwabo mu rukundo nyuma yo guhurira muri filime yiswe Mr. & Mrs Smith. Nyuma baje gusezerana kubana mu mwaka 2014 mu birori byabereye mu gihugu cy’Ubufaransa nyuma y’imyaka 10 yose bakundana, gusa ibyabo ntibyaje kuramba kuko nyuma y’imyaka 2 gusa ni ukuvuga muri Nzeri 2016 baje gutandukana.

 

Src: Daily Mail

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND