RFL
Kigali

Turifuza ko gakondo igaragara cyane: Angel&Pamella bakoze indirimbo icyeza ubwiza bw’Umunyarwandakazi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/10/2020 14:29
0


Abahanzikazi Bamureke Pamella na Angel Ndayishimiye bagize itsinda Angel&Pamella basohoye amashusho y’indirimbo nshya bise ‘Gwera’ baririmbiye abari b’abanyarwandakazi, batangaza ko bifuza ko gakondo igaragara cyane.



Indirimbo ‘Gwera’ isohotse mu gihe hashize amezi abiri Ange Pamella basohoye indirimbo bise ‘Impundu zanjye’ bakoranye na Cecile Kayirebwa, ‘Rusengo’ n’izindi mu rwego rwo kugaragaza ko bashaka guhozaho mu rugendo rwabo rw’umuziki.

‘Gwera’ ni izina rikomoka ku ku gweragwera bikavuga kugendera inka. Ku gweragwea ni ukuntu batozaga inyambo ziri bujye mu myiyereko bazitoza gutambuka kimwe.

Angel&Pamella babwiye INYARWANDA ko bakoze iyi ndirimbo bashaka kuvuga ku buranga bw’umukobwa w’umunyarwandakazi biciye mu gihangano cyuje umuco. Bati “Muri make umuntu wese ufite umukobwa w’umunyarwandakazi cyangwa utarahura new n’uko azamusanga.”

Bavuze ko bari gushyira imbaraga mu rugendo rw'abo rw'umuziki kuko bashaka ko gakondo igaragara cyane, by'umwihariko mu magambo yumvikana mu ndirimbo zabo.

Angel&Pamella bati "...Urabyumva ko aba ari amwe akenewe(amagambo) ko abantu bumva cyane kuko usanga nk'indirimbo isohoka abantu bakaba bakibaza ngo iri jambo risobanuye iki? Usanga tugifite ibitekerezo byinshi. Niyo mpamvu turi gukora cyane kugira ngo abantu bakomeze bumve ikinyarwanda."

Bavuze ko ibi banabikora kugira ngo banakomeza gukundisha ururimi rw'ikinyarwanda benshi barimo urubyiruko cyane cyane usanga batazi amagambo menshi yakoreshwaga mu kinyarwanda.

Angel na Pamella bakuriye mu matorero atandukanye y’abana yabafashije gukurira muri gakondo n’umuco bibafasha kuvamo abahanzi. Bahuje imbaraga ku myaka 16 batangira kwiga indirimbo z’abandi no gukora ibiraka mu bikorwa bitandukanye byabazamuriye izina.

Bavuka mu muryango w’abana bane, bahuje imbaraga ku myaka 16 batangira kwiga indirimbo z’abandi no gukora ibiraka mu bikorwa bitandukanye byabazamuriye izina.

Aba bakobwa bavuga ko inganzo yabo bayubakiye ku gukundisha Abanyarwanda iby’iwabo no kubasangiza ibyiza by’umuco Nyarwanda no kuwukunda byihariye.

Mu myaka itanu iri imbere barifuza ko bazaba bagejeje ibendera ry’u Rwanda mu bihugu byinshi berekana “u Rwanda nk’Igihugu gikomeye mu muziki kandi cyihariye ku muco wacyo cyane.”

Bati “Gahunda mu muziki ya mbere dufite ni ukuzamura ibendera ry’Igihugu no kwigisha umuco binyuze mu bihangano byuje umuco kuko twarabibonye, abantu barabikunda ariko ku isoko ibihangano biracyari bike dushaka natwe gufatanya n’abandi batari benshi babikora tukabizamura cyane.”

Abahanzikazi Angel&Pamella basohoye amashusho y'indirimbo nshya bise "Gwera" ivuga ku bwiza bw'abanyarwandakazi

Mu mezi atatu ashize nibwo Angel&Pamella batangiye urugendo rw'umuziki nk'abahanzi bigenga

Angel&Pamella baherutse gusohora indirimbo bise 'Impundu zanjye' bakoranye na Cecile Kayirebwa

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'GWERA' Y'ITSINDA ANGEL&PAMELLA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND