Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika 'CAF' yamaze kwemeza ko umukino ubanza uzahuza Cape Vert n'u Rwanda mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika CAN 2021, uzasifurwa n'Abanya-Ghana bazaba bayobowe na Daniel Nii.
Umukino ubanza uzahuza Cape Vert n'u Rwanda mu gushaka itike ya CAN 2021, uzaba tariki ya 11 Ugushyingo 2020, ukazabera Estádio Nacional de Cabo Verde mu murwa mukuru Praia.
CAF yemeje ko uyu mukino uzasifurwa n'itsinda ry'abasifuzi bakomoka mu gihugu cya Ghana.
Daniel Nii Ayi Laryea niwe musifuzi uzaba uri mu kibuga hagati, akazaba yungirijwe na Kwasi Acheampong Brobbey ku ruhande rumwe mu gihe Paul Kodzo Atimaka azaba ahagaze ku rundi ruhande.
Adaari Abdul Latif niwe uzaba ari umusifuzi wa kane, afite urubaho rw'iminota no gusimbuza.
Komiseri w'umukino yitwa Mohamed Abdatt Bilal akaba akomoka mu gihugu cya Mauritania.
Daniel w'imyaka 33 y'amavuko yari amaze igihe kitari gito atagaragara mu mikino mpuzamahanga ariko yongeye kwibukwa ahabwa gusifura umukino wa Cape Vert n'u Rwanda.
Daniel niwe uzasifura umukino ubanza wa Cape Vert n'u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO