RFL
Kigali

Nigeria: Imyigaragambyo yaba igiye guhagarara! Ni nyuma y'uko abayitangije babujije urubyiruko kongera kwigaragambya

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:23/10/2020 12:28
0


Mu gihugu cya Nigeria hamaze igihe hari imyigaragambyo igamije kwamagana igipolisi cya Nigeria kureka kwica abantu. Kuri ubu ihuriro ry’abagore ryagize uruhare rukomeye mu gutangiza imyigaragambyo ryasabye urubyiruko rwa Nigeria kuguma mu rugo rukubahiriza ibyo leta ya Nigeria yarusabye, birimo kuguma mu ngo zabo.



Nk'uko bbc dukesha iyi nkuru ivugako ihuriro ry’abagore ryagize uruhare mu gutangiza imyigaragambyo yiswe EndSARS ryasabye urubyuruko kuba ruhagaritse imyigaragambyo.Iri huriro ryavuze ko ritazongera kwakira impano rihabwa z'ibikorwa byo kwigaragambya.

Iri tangazo ryatanzwe hashize amasaha atanu Perezida Muhammadu Buhari aburiye urubyiruko ngo ruhagarike imyigaragambyo kuko iteje akaga umutekano w'igihugu kandi bitaza kwihanganirwa.

Bamwe mubabonye iri huriro ibyo ry’akoze bavuze ko ibyasabwe n'iri huriro ko ari nk'iherezo ry'iyi nkubiri y'imyigaragambyo, yashegeshe Nigeria mu buryo bukomeye cyane.Abakuriye iri huriro ry’abagore bakomeje bavuga ko kugeza ubu bamaze kwakira impano ya $400,000 (hafi miliyoni 400 Frw) avuye ahatandukanye ku isi. Kandi menshi muri yo atarakoreshwa.

Ayamafaranga y’imfashanyo iri huriro ryavuze ko riteganya kuzayifashisha mu bikorwa byo kuvura abakomeretse, ibijyanye n'amategeko, no ku miryango y'abiciwe ababo muri iyi myigaragambyo ya EndSARS.

Src:bbc






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND