RFL
Kigali

Mu gihe ubukungu bw'isi butorohewe, umubare w'abaherwe ukomeje kwiyongera mu Bushinwa

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:22/10/2020 8:41
0


N’ubwo ubukungu hirya no hino bukomeje gukorwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19, umubare w’abaherwe mu Bushinwa ukomeje kwiyongera. Kugeza muri Kanama uyu mwaka iki gihugu cyari kimaze kwiyongeraho abaherwe 257 bashya batunze abarirwa muri miriyaridi z’amadorari ya Amerika.



Kuva muri Kanama uyu mwaka, u Bushinwa bumaze kugira abaherwe bashya 257 batunze amafaranga abarirwa muri miriyaridi z’amadorari ya Amerika. Nyuma yo kunguka abakire bashya, aba batunze abarirwa muri miriyaridi z’amadorari mu Bushinwa ubu ni 878 nkuko tubikesha raport ya Hurun Rich List yatangajwe ku wa kabiri w’iki cyumweru.  

Muri rusange, u Bushinwa bufite abaturage 2.398 bafite umutungo ubarirwa agaciro kari hejuru ya miriyari 2 z’ama-yuan (miriyoni $290). Umutongo w’aba batunze menshi kurusha abandi mu Bushinwa ubumbiwe hamwe wangana na tiriyoni $4. Uyu mutungo na none ubumbiwe hamwe wangana n’umusaruro mbumbe w’igihugu cy’u Budage kizagira muri uyu mwaka wa 2020.

Kugeza mu mwaka wa 1999, u Bushinwa ntago bwari bwakigeze umuherwe ufite abarirwa muri miriyaridi z’amadorari ya Amerika. None magingo aya, iki gihugu ni cyo kiza imbere y’ibindi mukugira aba baherwe. Ubu igihugu kigwa u Bushinwa mu ntege ni Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gifite aba baherwe 700.

Ukomeje kuza imbere ku rutonde rw’abatunze umutungo mwinshi kurusha abandi mu Bushinwa ni Jack Ma washinze urubuga wa ALIBABA. Nkuko byagaragajwe n'abasesenguzi mu by'ubukungu, u Bushinwa bukomeje kugira abakungu benshi kubera ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi kimwe n'inganda zikora ibikoresho by'ikoranabuhanga.

Twasoza tugaruka ku ngingo ivuga ko n’ubwo umubare w’abaherwe wakomeje kwiyongera mu Bushinwa, umubare w’abakena na wo ukomeje kwiyongera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND