RFL
Kigali

APR FC yakemuye ikibazo cya rutahizamu wayo Jacques Tuyisenge n'umwana yakubise cyari kimaze imyaka 6 - VIDEO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/10/2020 13:21
0


Mu bwumvikane ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC na Nibishaka Abraham, se wa Munyemana Ananias wakubiswe na Jacques Tuyisenge mu 2014 ubwo yakiniraga Police FC, bashyize akadomo kuri iki kibazo cyari kimaze imyaka 6.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukwakira 2020, nibwo ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC na Nibishaka Abraham, bashyize akadomo ku kibazo rutahizamu w'iyi kipe Jacques Tuyisenge yagiranye na Munyemana Ananias mu myaka itandatu ishize ubwo yakiniraga Police FC.

Nibishaka Abraham, yatangaje ko batazongera gukurikirana Jacques Tuyisenge kubera ko ikibazo bari bafitanye gikemutse kandi mu buryo bwiza.

Yagize ati"Ntabwo tuzongera gukurikirana Jacques tumurega kubera ko ikibazo cyari kimaze igihe kirekire kiri hagati yacu gikemutse kandi neza".

Mupenzi Eto'o umusigire w'umunyamabanga wa APR FC, yasobanuye impamvu bihutiye gukemura iki kibazo kandi uyu mukinnyi yaragikoreye muri Police FC.

Yagize ati"Jacques yakoreye amakosa muri Police FC, gusa twihutiye gukemura iki kibazo kuko umukinnyi ubu ni uwacu, ku bw'inyungu z'umukinnyi n'ikipe yacu, twahisemo kukivana mu nzira kuko iyo akomeza agaruka mu binyamakuru cyane, bishobora gutuma umusaruro we utagenda neza".

KANDA HANO UREBE UKO IKIBAZO CYA JACQUES TUYISENGE CYAKEMUTSE

">

Jacques Tuyisenge yavugaga ko amasezerano yagiranye n'umuryango wa Munyemana Ananias yayuijuje kandi hashize igihe kirekire abikoze, umuryango w'uyu mwana wakubiswe nawo ukavuga ko ibyo Jacques avuga ataribyo kubera ko ntabyo babonye.

Nibishaka Abraham, se wa Munyemana Ananias wakubiswe na Jacques, avuga ko uyu mwana we yamuvuje ku mafaranga ibihumbi ijana (100,000Frws) nyuma yo gukubitwa n'uyu mukinnyi, akaba yari yaremeye kuyasubiza uyu muryango ariko imyaka ikaba yari ibaye itandatu atarabikoze.

Mupenzi Eto'o yatangaje ko APR FC yemeye kwishyura aya mafaranga uyu muryango ndetse ikanashyiraho indishyi y'akababaro, nubwo atigeze atangaza umubare wayo.

Yagize ati"Twaramubajije duti'urashaka angahe? Atubwira umubare turavuga duti turabyemeye ninayo mpamvu magingo aya ikibazo cyakemutse"

Nibishaka Abraham, yashimiye ubuyobozi bwa APR FC bwahaye agaciro iki kibazo bukanagikemura, anashimira inzego zitandukanye zirimo n'itangazamakuru ryagize uruhare kugira ngo iki kibazo gikemuke.

Yagize ati"Ndashimira cyane ubuyobozi bwa APR FC, ni ubuyobozi bwiza pe! bushyira mu gaciro kandi bugatega amatwi buri wese, ndabashimira kuba bakemuye ikibazo cyari kimaze imyaka itandatu, ndashimira cyane Itangazamakuru, Minisiteri ya Siporo ndetse na FERWAFA bagize uruhare ngo iki kibazo gikemurwe".

Ku mukino Police Fc yatsinze Esperance ibitego 2-1 mu mwaka wimikino wa 2013/14, rutahizamu Tuyisenge Jacques yakubise umwana witwa Munyemana Ananias watoraguraga imipira ku kibuga, bimuviramo kujyanwa kwa muganga. guhera icyo gihe kugeza magingo aya ntabwo icyo kibazo cyari cyarakemutse, bikaba byasabye APR FC kuvana mu nzira icyo kibazo kuri uyu wa Gatatu, kugira ngo umukinnyi wayo akomeze imyitozo nta kibazo na kimwe afite.

Nibishaka Abraham se wa Munyemana Ananias wakubiswe na Jacques Tuyisenge

Mupenzi Eto'o ushinzwe gushakira APR FC abakinnyi

Tonny kabanda ushinzwe itangazamakuru muri APR FC

Ku bwumvikane impande zombi zakemuye ikibazo cyari kimaze imyaka 6

Nibishaka braham yahawe amafaranga yakoresheje avuza umwana we hiyongereyeho impozamarira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND