RFL
Kigali

Dore uko wagumana ubwiza utarinze kwisiga ‘Makeup’

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:16/10/2020 18:43
0


Ubwiza bwo mu maso ku mwari ni ingenzi cyane. Mu iterambere, hari byinshi byakozwe ngo ubwo bwiza bukomeze gusigasirwa, gusa muri iyi nkuru harimo uburyo butandukanye wakoresha ngo ugumane ubwiza bwawe, ndetse biguhe n’izindi nyungu z’ubuzima.



Si bake mu bari bafata igihe kinini bireba muri miriwari bitera ibyo ubu bita ibirungo—bizwi nka ‘makeup. Uretse kuba bifata igihe kinini ubikora mu rwego rwo kugaragara neza, rimwe na rimwe bijya binangiza uruhu rw’ababyisiga/babyitera.

Ntabwo ari ngombwa ko wajya witera izi ‘makeup’ buri gihe kuko hari izindi nzira wakoresha ngo ugumane ubwiza bwawe karemano, ndetse buniyongere.

Mu kubungabunga ubwiza bwawe kandi utisize ‘makeup’, byerekanwa ko ushobora kubigeraho ugiye ufata amafunguro atuma uruhu rumera neza. Muri ayo mafunguro, hakwiye kuba harimo imbuto ndetse n’imboga, bikungahaye kuri ‘Omega-3’. Muri ayo mafunguro twavugamo nk’amacunga, ibijumba ndetse n’ibihaza. 

Mu mirire, hagomba no kwiyongeramo ibikungahaye kuri ‘protein’ harimo cyane cyane amagi, inkoko, ibishyimbo, ndetse n’ibindi. Imirire yo ubwayo ifasha umubiri kuba mwiza ndetse no kugumana Ubuzima bwiza.

Ni kenshi impuguke mu by’ubuzima zigaruka ku mazi. Kugira ngo ugumane ubwiza bwawe utarinze kwitera za ‘makeup’, indi nama ni ukunywa amazi menshi.

Uburyo bwiza bwo kunywa amazi kandi bikagira ingaruka nziza ku bwiza (n’ubuzima muri rusange) bwawe, wajya ukatiramo indium, cucumber cyangwa courgette. Ibi, bifasha umubiri kugumana Ubuzima bwiza, ndetse no kuba wagumana amazi mu mubiri.

Ubwiza bwawe karemano ushobora kubugeraho ubaye uryama neza. Byemezwa ko ari ingenzi kuryama neza ukaruhuka igihe cyagenwe kuko aricyo gihe umubiri wirema. Igihe kingana hagati y’amasaha 6 na 8 nicyo umuntu akwiye kuryamamo. Kuruka muri iki gihe, bifasha uburanga gukomeza gukura mu bwiza bwabwo, ndetse no kutagira uduziga tw’umukara tuza munsi y’amaso.

Kimwe mu bintu bikomeye umuntu akwiye kuzirikana, ni amavuta cyangwa ibyo asiga mu maso byose niba bihura n’uruhu rwe. Iyo umaze kumenya ibyo uruhu rwawe rukunze n’ibyo rwanga mu mavuta urusiga, bigufasha kugira amahitamo y’ibyo wisiga. Ni ingenzi cyane ko iyo umaze kumenya ibyo uruhu rukunze, wajya uba aribyo wisiga, ndetse ukirinda guhinduranya, ndetse ukajya uyakoresha nk’uko bisabwa—mu gitondo no kumugoroba.

Mbere y’uko umuntu aryama kandi yari yisize amwe mu mavuta akoresha, aba ari ngombwa ko ukoresha ibikoresho byabugenewe ngo uyikureho kuko birinda uruhu rwo mu maso kuba rwahura n’ibindi bibazo. Bivuze ko uruhu rwo mumaso ruba rufite uturemangingo twapfuye, bityo bikaba bisaba ko udukuraho.

Uretse ibyo umuntu ashobora gukora bikagira ingaruka nk’ibyo twavuzeho haruguru, hari n’ibindi bifite uruhare mu kugaragara neza kwawe, harimo kwita ku musatsi, uburyo useka, ibyo uryamira nk’amashuka n’imisego, gukora byinshi mu bigishimisha, ndetse n’ibindi, byose bigera uruhare rukomeye mu kugira ubwiza bwawe karemano utarinze kwitera ‘makeup’.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND