RFL
Kigali

Chile: Inyungu z'ubuhinzi bw' avoka zashyizwe imbere y'imibereho ya rubanda

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:14/10/2020 19:25
0


Chile ni kimwe mu bihugu byo ku mugabane w’Amerika y’Epfo. Iki gihugu kimaze gukataza mu bijyanye n’ubukungu dore ko kiza ku mwanya wa 53 mu bihugu biza ku isonga mukugira umusaruro mbumbe utubutse ku mwaka kurusha ibindi ku isi. Nyamara iki gihugu kuva mu 1981, nticyigeze cyivana mu nzara z’ikibazo cy’ingutu cyo gusakaza amazi muri ruban



Muri iyi myaka ibiri ishize, mu gihugu hagati cya Chile haranzwe n’ikama ry’imigezi n’amasoko bya hato na hato. Bivugwa ko iki kibazo nyirizina kitatangiye muri iyi myaka ishize n’ubwo ari bwo cyerekanye ubukana, ko ahubwo cyatangiye mu myaka 10 ishize.

Mu Kwakiri umwaka ushize, minisiteri ifite ubuhinzi n’ubworozi mu nshingano zayo yatangaje igihombo gikabije ku bahinzi borzoi batakaje amatungo magufi n’amaremare abarirwa mu bihumbi birenga 100. Iki gihombo cyibasiriye agace ka Petorca. Aka gace n’ubundi abahabarizwa impombo z’amazi zabo ntayakibarizwamo ahubwo bagemurirwa umunsi ku munsi n’amakamyo. Muri Petorca buri muryango uba ugenewe byibura amaritiro 50 ku munsi yo gukoresha mu turimo tw’ i muhira.

N’ubwo umwuma wahitanye umubare ungana utya w’amatungo mu gace ka Petorca, mu mpinga z’imisozi z’aka gace haboneka imirima itoshye y’ibiti by’ Avoka. Chile ni cyo gihugu cya gatatu ku isi cyohereza mu mahanga umusaruro w’avoka.

Agashami k’Umuryango w’Abibumbye kita ku buhinzi n’ibiribwa kagaragaza ko 70% by’amazi meza akoreshwa mu bihinzi. Kuba iki gihugu cyinjiza agatubutse kubera umusaruro cyohereza mu mahanga, hari ikiguzi cyabyo.

Ikiguzi cy’uyu musaruro cyabaye kugenera amazi abaturage andi menshi agaharirwa ubuhinzi bw’avoka. Iki ikbazo cyongererwa ubukana n’itegeko ryemejwe n’iinteko nshingamategeko rigena ikoreshwa n’uburenganzira ku mazi. Kuva mu mwaka wa 1981, ku ngoma y’umunyagitugu Augusto José Ramón Pinochet ni bwo hemejwe umushinga w’itegeko ryeguriraga ba rwiyemezamirimo kugenga amazi muri iki gihugu. Nyuma yaho muri 1998 iri tegeko na none ryongseye gutorwa.

Muri Chile, ibijyanye n’amazi ntibibarizwa mu burenganzira bwa muntu ahubwo bibarizwa mu bucuruzi. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND