RFL
Kigali

Dore ibihugu 10 bibamo irondaruhu (Racisme) kurusha ibindi ku Isi

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:10/10/2020 16:39
1


Nk'abantu, tugeze kure kandi twatsinze ingorane nyinshi. Yaba intambara, indwara, ibyago kamere, ibiza biterwa n'abantu. Ariko muri iyi myaka yose, dusa nk'aho twabuze aho amakuba yose duhura nayo akomoka. Twebwe abantu n’inzangano twiremamo ubwacu, ni byo bitera kurimbuka kwacu.



N'ubwo umuryango mpuzamahanga ukora ibishoboka byose kugira ngo ukwirakwize ubutumwa bw'urukundo, bisa nk'aho byinjirira mu gutwi ku mwe bigasohokera mu kundi. Gufata ku ngufu, ubwicanyi, ivanguramoko, kubana kw'abahuje ibitsina, ibyaha by’intambara ni ibintu bya buri munsi ndetse no muri iki gihe. 

Kandi muri ibyo, ivanguramoko ni ikintu kidakwiye kwihanganirwa. Ivanguramoko ahanini ni urwikekwe no kuvangura abantu bo mu bwoko runaka. N'ubwo tumaze gutsinda ivanguramoko rikabije, riracyiganje mu bice byinshi by'isi. Dore bimwe mu bihugu birangwamo irondaruhu cyane;

10. South Africa

N'ubwo Nelson Madiba Mandela yitanze bishoboka ngo arebe ko ibintu by'irondaruhu n’ivangura bwoko muri Afurika y'Epfo rirangira ariko muri iki gihugu haracyari amwe mu matsinda atandukanye atarabasha kumva politiki yo kuvanaho burundu irondaruhu. Hamwe na hamwe muri iki gihugu ibiciro by’ibintu bitandukanye bishyirwaho hagendewe ku bwoko, ibara ry’uruhu ndetse n’ibindi byinshi. Urugero nk’umuzungu ashobora kujya mu isoko kugura ikintu cy’amadolari atanu, umwirabura nawe yajyayo ari cyo ashaka bakakimuhera amadolari 10.

9. United states of America (USA)

Abantu beshi bakunze gutekereza no kwiyumvisha ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari ahantu haba amahoro, ibyishimo ndetse no kwishyira ukizana, ariko ibi si byo kuko ibice bimwe na bimwe byaho bikorerwamo irondaruhu ndetse n’ivangura bwoko ryo ku rwego rwo hejuru. By'umwihariko, werekeza mu turere twinshi two mu Majyepfo no mu Burengerazuba bwa Amerika. 

Texas, Mississippi, Jeworujiya, Alabama, Carolina y'Amajyaruguru na Tennessee bifatwa nk'ibyiganjemo ivangura amoko muri Amerika aho ivanguramoko rimaze kuba akamenyero. Bikorerwa kurwanya Abanyaziya, Abanyafurika, Abanyamerika y'Epfo ndetse na ba kavukire ba Amerika ni ukuvuga Abanyamerika kavukire, ivanguramoko ribaho muri Amerika n'ubwo riri ku kigero gito.

8. United kingdom (UK)

Mu gihe usesenguye ibihugu byinshi birangwamo ivanguramoko mu Burayi, Ubwongereza buza ku isonga. Guhuriza hamwe amoko ntabwo ari ikindi kintu gikikije Ubwongereza. Imvururu zishingiye ku moko ahanini ziri mu matsinda y'abazungu b'abasangwabutaka. Abantu bagera ku 87,000 birabura, bemeye ko bahuye n’irondaruhu muri gahunda zabo mu gihe abazungu 92,000 na bo bemejwe ko bahuye n’irondaruhu. Iyi mibare minini ituma Ubwongereza buza ku rutonde rw'ibihugu byinshi birangwamo ivanguramoko.

7. Australia

Australiya ntisa nk’igihugu gishobora kurangwamo ivanguramoko ariko nta muntu uzi akarengane kurusha Abahinde. Benshi mu bantu batuye muri Ositaraliya bimukiyeyo bava mu bindi bihugu. Kandi, bumva ko umuntu wese wimuka cyangwa yimukiye muri Ositaraliya kugira ngo abone amaramuko agomba gusubira mu bihugu byabo. Muri 2009, muri iki gihugu habaye imanza nyinshi aho abahinde bakorewe irondaruhu kandi bagatotezwa. 

Imanza zigera ku 100 zatanzwe kandi mu manza 23, hagaragayemo ivangurabwoko. Amategeko yarushijeho gukomera kandi ibintu byifashe neza muri iki gihe. Ariko ibintu nk'ibi bikomeza kwerekana gusa uburyo twe ubwikunde abantu dushobora guhinduka kugira ngo duhaze ibyo dukeneye mu gihe twangiza abandi.

6. Japan

Ubuyapani uyu munsi ni gihugu cya mbere cyateye imbere cyane. Ariko kuba gikomeje gukandamiza abanyamahanga biragisubiza inyuma cyane. Nubwo hakurikijwe amategeko n'amabwiriza y'Ubuyapani, ivanguramoko ritemewe, ariko guverinoma ubwayo ikora icyo bita "ivangura ryiza". 

Ifite kwihanganira ku kigero gito cyane impunzi n'abantu bava mu bindi bihugu. Birazwi kandi ko Ubuyapani bugerageza ibishoboka byose ngo butemerera kwinjira kw'Abayisilamu mu gihugu cyabo kuko batekereza ko Islamu idahuye n'umuco wabo. Imanza nk'izo zivangura ziganje mu gihugu kandi nta kintu na kimwe kirimo gukorwa.

5. Germany

Niba ubiba urwango, uzasarura urwango gusa kandi Ubudage buhagaze nk’urugero ruzima rw’ibintu bigira ingaruka ku mitekerereze y’abantu n’inzangano. Uyu munsi, nyuma y’ingoma ya Hitler, Ubudage bukomeje kuba kimwe mu bihugu bivangura amoko ku isi. Bafite urwango ku banyamahanga bose kandi baracyizera ko ubudage bukomeye nk’ubwa Hitler. 

Abanazi bashya baracyahari no muri iki gihe kandi bavuga ku mugaragaro ibitekerezo byo kurwanya Abayahudi. Imyizerere y'aba Neo-Nazi ishobora gusa nk'ikangura ribi ku batekereza ko Ubudage bushingiye ku ivanguramoko bwapfuye na Hitler. Guverinoma y'Ubudage na Loni bombi bakora uko bashoboye kugira ngo bahashye abagifite ayo matwara.

4. Israel

Kimwe mu bihugu birangwamo ivangura cyane ku isi ni Isiraheli imaze imyaka myinshi igibwaho mu mpaka. Kandi ni ko byagenze kubera ibyaha byakorewe abaturage ba Palesitine n’Abarabu bo muri Isiraheli. Nyuma y’Intambara ya Kabiri y'Isi Yose, hashyizweho igihugu gishya ku Bayahudi kandi abaturage ba mbere batuye icyo gihugu bahatiwe kuba impunzi mu gihugu cyabo. Nguko uko amakimbirane akomeje hagati ya Isiraheli na Palesitine. Ariko uyu munsi, turabasha kubona neza uburyo Isiraheli yagiye ifata nabi abaturage n'ivangura ku bw'impamvu zose zishingiye ku bwoko n’imibereho.

3. Russia

Mu Burusiya, ibyiyumvo byinshi bya Xenophobia na 'Nationaliste' biracyiganje. No muri iki gihe, Abarusiya baravangura amoko ku bantu bumva ko atari ubwoko kandi ko atari Abarusiya. Usibye ibyo,  Abarusiya bagira ivangura rishingiye ku Banyafurika, Abanyaziya ba kure, Abanyakawukasiya, Abashinwa n'ibindi. Irangirana n'inzangano nyuma ikaza guhinduka ibyaha bikomeye byibasiye inyokomuntu. Guverinoma y’Uburusiya, hamwe na Loni bagerageje gukora ibishoboka byose kugira ngo bahagarike ibibazo nk'ibi by’ivanguramoko ariko biracyakomeza kubera mu turere twa kure gusa no mu mijyi minini.

2. Pakistan

Pakistan ni igihugu gituwe n’umubare munini w’Abayisilamu kandi nabo ubwabo bahora bahanganye cyane kuko hagati y’abasilamu baba shiya n’abasuni bahora batongana cyane. Hagati yabo buri gihe habaho intonganya ariko ntagikorwa ngo bihagarare. Usibye n'ibyo iki kigihugu gihora mu ntambara idashira n’umuturanyi wacyo Ubuhinde. Kubera iki kibazo hagiye habaho ivangura bwoko hagati ya Pakistan n’ubuhinde kugeza n'aho batangira kwicana. Muri Pakistan si Abahinde gusa bakorera ivanguraruhu ahubwo n’Abanyafurika, Abanyamerika y’Epfo nabo bararikorerwa.

1. India

Iki gihugu kigira imico isa nk’iyihariye cyane ni cyo gifite ivanguramoko cyane ku isi. Abahinde ni abantu bavangura amoko cyane ku isi ndetse no muri iki gihe, umwana wavukiye mu muryango w’Abahinde yigishwa gusenga umuntu wese ufite uruhu rwera no gusuzugura umuntu wese ufite uruhu rwirabura. Kandi rero havutse ivanguramoko ry'abahinde ryibasiye abanyafurika n’abandi bantu bafite uruhu rwirabura. 

Umunyamahanga ufite uruhu rwiza afatwa nk'imana kandi ufite uruhu rwirabura afatwa nabi cyane. Mu Bahinde ubwabo nabo hariho amakimbirane hagati y’ubwoko busanzwe n’abantu baturutse mu turere dutandukanye nk’ikibazo kiri hagati ya Marathi Manoos na Biharis.

Src: listovative.com & infotainworld.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Salomon8 months ago
    Ndumva abanyafurika aribo bafite ibibazo kwisi





Inyarwanda BACKGROUND