RFL
Kigali

Buri masegonda 16 hapfa umwana mugihe bamutwite cyangwa bamubyara

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:8/10/2020 12:22
0


Inyigo ihuriweho n’ibigo bitandukanye birimo amashami atandukanye y’Umuryango w’Abibumbye ndetse na Banki y’Isi, yerekana ko bitewe n’ingaruka za COVID-19 kuri zimwe muri serivisi z’ubuzima imibare y’abana bapfa mu gihe cyo kubyara cyangwa babatwite, ishobora kwiyongeraho abagera ku 200,000 mu gihe cy’amezi 12.



Raporo y’Umuryango UNICEF, yerekana ko mu mwaka wa 2019 havutse abana bapfuye bangana na miliyoni 1.9 ku Isi hose, nyuma y’uko babaga babatwise igihe cy’ibyumweru 28 cyangwa birengaho. Ni ku kigereranyo cya 13.9 cy’imfu z’impinja zipfa ku mbyaro 1,000.

Imibare yo hejuru muri uyu mwaka (2019) yari yihariwe n’ibihugu nk’ Ubuhinde, Pakistan, Nigeria, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bushinwa na Ethiopia. Iyi raporo yemeza ko ibi bihugu byihariye ½ cy’imfu z’impinja mu Isi, ndetse na 44% y’impinja (abana) bavuka ari bazima mu Isi.

Iyi mibare y’imfu z’abana yaba abapfa bataravuka cyangwa abapfa bababyara yari kuri miliyoni 2.6 mu myaka ine uvuye muri 2019—ubwo ni 2015. IShami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryerekana ko byibura ku munsi hapfaga abana 7,178.

Raporo y’uyu mwaka (2020) ihuriweho n’ibigo n’imiryango irimo OMS, UNICEF, Banki y’Isi IShami rishinzwe abantu, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bukungu n’imibereho y’abaturage, yerekana ko buri mwaka hapfa abana bagera kuri miliyoni 2.

Byemezwa ko byibuza muri buri masegonda 16 hapfamo umwana. Iki kibazo kibaba kiganje cyane mu bihugu bikennye ari nabyo byihariye 84% y’izi mfu. Mu mfu z’abana, 3 muri 4 zabereye munsi y’Ubutayu bwa Sahara muri Afurika cyangwa mu Majyepfo ya Asia mu 2019.

Mugihe iki kikiri ikabazo, COVID-19 nayo biterezwa ko ishobora kuzambya iki kibazo. Iki cyorezo—ubwacyo gifite benshi kimaze guhitana—cyateje igabanuka rya 50% muri serivisi z’ubuzima. Ibi bishobora kuvamo izindi mfu z’abana bagera ku 200,000 mu gihe cy’amezi 12, mu bihugu 117 bikennye cyangwa bifite umusaruro wo hagati (Middle income), nk’uko byerekanwa muri raporo y’Ishuri rya Johns Hopkins Bloomberg ry’Ubuzima.

Muri iyi raporo yatangajwe n’IShami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ivuga ko guhangana n’iki kibazo bikiri ku rwego rwo hasi, aho kuva mu mwaka wa 2000 kugera mu 2019 ikigero cy’umwaka mu igabanuka ry’imfu z’abana kiri kuri 2.3%.

Hejuru ya 40% y’imfu z’abana zikunze kuba mu gihe cyo kubyara. Kimwe cyakabiri ½ cy’imfu z’abana munsi y’Ubutayu bwa Sahara muri Afurika, Hagati no mu Majyepfo ya Asia zikunze kubaho mu gihe cyo kubyara, naho mu bice nk’ Uburayi, mu Majyaruguru ya Amerika, Australia na New Zealand hakaba haboneka imfu z’abana mu gihe cyo kubyara ziri ku kigero cya 6%.

Byemezwa ko izi ari imfu zishobora kwirindwa mu gihe habayeho guhugura abakora muri izi serivisi z’ubuzima, kwita ku batwite cyangwa ababyara mu buryo buciriritse nabyo biza mu bitera iki kibazo. Raporo yemeza ko habaye impinduka mu buryo bwo kwita kuri abo babyara cyangwa batwite izi mfu zakumirwa.

UNICEF yemeza ko imibare y’imfu z’abana iramutse igabanutse ku kigero cy’imfu 3 z’abana mu mbyaro 1,000 mu mwaka wa 2030, haba harengewe Ubuzima bugera kuri miliyoni 6.6

Src: WHO, UNICEF, UN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND