Imyambarire y’abakobwa ni kimwe mu bintu bikunze kugarukwaho cyane mu Rwanda. Abakobwa bakunze kuvugwaho ‘imyambarire itajyanye n’umuco nyarwanda’ ariko Ministiri Nduhungirehe asanga iyi nkeke abakobwa bahozwaho yararambiranye.
Kimwe mu bintu bikunze gukurura impaka ndende n’imyambarire y’abakobwa irimo. By’umwihariko mu Rwanda, inzego zishinzwe ibijyanye n’umuco zikunzwe kubazwa cyane ku kijyanye n’imyambarire yaba ibereye umunyarwandakazi.
Ibi ariko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier asanga bitajyanye n’igihe tugezemo. Abinyujije ku rukuta rwa Twitter ye yagize ati: "Birarambiranye ko abana b’abakobwa bahozwa ku nkeke kubera imyambarire yabo. Ibi ntabwo bihuye n’igihe tugezemo.”
Akomeza avuga ko ikibazo Atari uwo mukobwa n’imyambarire ye, ahubwo ngo ikibazo ni umugabo umuhozaho amaso amugenzura ndetse amugenera ibyo yambara. Mu magambo ye yagize ati “Ufite ikibazo hano ntabwo ari umukobwa wambaye ijipo, ahubwo ni umugabo uhora umureba, akamugenzura maze akamugenera ibyo yambara.”
Yasoje mu magambo y’icyongereza ati “Tugomba guhagarika ibi bintu bidafite ishingiro!” (We need to stop this nonsense). Yahise ashyigikirwa na Johnston Busingye, Ministiri w’ubutabera wagize ati “Urakoze Minister. Ibi bintu bidafite ishingiro ntibikenewe”
TANGA IGITECYEREZO