RURA
Kigali

Ku bwa King James, insengero zikwiye kujya zizirikana imvune z'abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/04/2016 11:30
1


Umuhanzi King James umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze kwamamara mu Rwanda no hanze kubera umuziki we umaze kwigarurira imitima y’abantu batari bacye, avuga ko umuziki wa Gospel mu Rwanda ufite eho hazaza heza ariko kugirango hagegweho akaba yagize icyo yisabira insengero n’abakristo bazo.



Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, King James yabajijwe uko yabonye igitaramo cya Patient Bizimana giherutse kubera muri Kigali aho yari kumwe n’umuhanzi mpuzamahanga Pastor Solly Mahlangu wo muri Afrika y'Epfo. Yavuze ko yishimiye cyane icyo gitaramo kuva gitangiye kugeza gisozwe.

Solly

Patient Bizimana

Patient Bizimana yakoze igitaramo cy'udushya twinshi kitabiriwe n'abantu bagera ku 3.000

King James uvuga ko akunda cyane indirimbo za Patient Bizimana, yakomeje adutangariza ko ibintu byose byabereye muri icyo gitaramo, byamushimishije cyane bitewe n’uburyohe buri kimwe cyari gifite. Ati Ninjiye igitaramo gitangiye Patient atangiye kuririmba,mpava kirangiye. Ibintu byose byaranshimishije kuko byose byari byiza urumva nari nagiye muby’ukuri kureba igitaramo cyiza ni nacyo nabonye urumva byose byaranshimishije byari byiza cyane. Yakomeje agira ati:

Igitaramo cya Patient cyari kiza cyane muri rusange,ibintu byose urebye byari byiza,imiririmbire yabaye myiza, yararirimbye abantu barishima muri rusange. Ikintu navuga ku kazoza ka Gospel ni uko iri mu nzira nziza kubera y’uko ibitaramo byabo mu by’ukuri iyo byateguwe neza ubona ko byitabirwa kubwinshi ngira ngo warabibonye(icya Patient)cyari kitabiriwe bihagije kandi ukaba ubona abakora Gospel ari abantu bakora ibintu biri ku murongo,Gospel ifite akazoza keza gafatika.

King James

King James waryohewe cyane n'igitaramo cya Patient avuga ko akazoza ka Gospel gafatika

Nyuma yo kwitabira no kwitegereza icyo gitaramo cya Patient Bizimana, King James uvuga ko imbere h’umuziki wa Gospel abona ari heza cyane, yasabye abahanzi bakora uwo muziki gukomeza gutegura neza ibitaramo byabo kandi bakabyitaho cyane, bagakosora udukosa tuba twabonetse mu bitaramo baba bateguye mbere. Ati Bakabikora bagamije kujya imbere ariko njye mbona imbere habo ari heza cyane harashimishije.

Ese umuziki wa Gospel ushobora gutunga umuhanzi uwukora?

Mu gihe hari bamwe mu bahanzi bava mu muziki uhimbaza Imana bakajya mu muziki usanzwe bavuga ko Gospel idashobora gutunga umuntu uyikora, King James we siko abibona ahubwo avuga ko umuhanzi wa Gospel aramutse abishikamyemo akabakora neza abikunze, Gospel ishobora kumutunga.  

N’ubwo ariko yavuze gutyo, yaje gukebura abakristo n'insengero zitandukanye zifite abahanzi bakora umuziki wa Gospel, azisaba ko zajya zishyiraho umubare w’amafaranga runaka zigomba kujya ziha abo bahanzi mu rwego rwo kubafasha kubaho, gutera imbere no gushyigikira impano zibarimo na cyane ko ibihangano bakora baba batanze amafaranga kugira ngo bijye hanze.

King James asanga abahanzi ba Gospel bakwiriye kujya bahabwa amafaranga n’insengero nk’uko n’abapasiteri bayahabwa

Ntekereza ko ababivuga (Ko Gospel itatunga umuhanzi uyikora) wenda babivana no kuba yenda abahanzi ba Gospel atari abantu biyerekana cyane ariko ntekereza ko bafite uko babayeho kandi ntekereza ko muby’ukuri umuntu uririmba Gospel abikora neza bishobora kumutunga ahubwo wenda ikintu cyaba gisigaye ni mu buryo bw’abakristo muri rusange bagomba kumva ko umuntu uririmba Gospel atagomba kuririmba ngo akene,ntabwo kuririmba Gospel bingana n’ubukene, bisaba rero ko (abakristu) babashyigikira niba ari nayo mafaranga bakayabaha.

Njyewe ntekereza ko n’insengero zari zikwiye kugira amafaranga zizajya zibaha uko byagenda kose ya ndirimbo aba yakoze aba yayisohoye yatanze amafaranga iyo Video aba yakoze aba yatanze amafaranga ntabwo ari ukuvuga ko umuhanzi wa Gospel wahawe ayo mafaranga aba adakunze Imana ngo nuko yahawe cyangwa yatse ayo mafaranga, ni ugukunda Imana ni nk’uko umupasiteri habaho amafaranga runaka ahabwa yo kumufasha kubaho mu murimo w’Imana, n’uwo muhanzi rero ntekereza ko hakwiye kubaho ubuvugizi nabo bakajya babona ayo mafaranga bakabona ikintu nyine cyabateza imbere,byanarushaho kuba byiza cyane  n’ibitaramo bakora bikaba byiza cyane bakarushaho gukora na byinshi birushijeho. Kuba mu Mana no kugira uko ubaho ntekereza ko ari ibintu bikwiriye kujyana. King James

King James uzwiho kuba akunze kunyuzamo mu bihangano bisanzwe akora, agakora n’indirimbo ihimbaza Imana, yadutangarije ko iyi gahunda ayikomeje kuko kuri buri alubumu ye yose yiyemeje kujya ashyiraho indirimbo ya Gospel. Ni umwe mu bahanzi nyarwanda b’ibyamamare bakunze gutera inkunga abahanzi ba Gospel ndetse akunze no kwifatanya nabo kenshi mu bitaramo byabo.

King James wifuriza Gospel yo mu Rwanda gutera imbere

Reba amashusho y'indirimbo ya gospel 'Irashoboye' King James yafashijemo Bahati

Reba amashusho y'indirimbo 'Nzajya ngushima' ya King James







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • C8 years ago
    AH BON! JYEWE NAKUNZE UMUYOBOZI W'ITORERO RYA ERC, WE YEMERA GUSA WORSHIP TEAM, AHO UWIFUZA WESE KUYIJYAMO GUHIMBAZA, AJYAMO. (NB: Ubwo rero bituma Uwifuza kumenyekana ku giti cye, ajya ahandi kugeragerezayo.....)



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND