Mu gihe hari kuvugwa abakozi b’Imana bari kuzana ubuyobe mu itorero rya Kristo hano mu Rwanda,Intumwa Charles Murenzi uyobora itorero Life Givers Ministry aramaganira kure abari kuzana ubu buyobe agasaba n’abakristo kuba abanyabwenge kuko hadutse abari gusenya izina rya Kristo.
Mu Rwanda haravugwa abapasiteri bari gukoresha imiti gakondo y’abapfumu mu gihe baba basengera abantu. Ibi bigaragaye nyuma y’abandi basengera abantu babanje kubaka amafaranga, abagurisha amabuye asanzwe,abategeka abakristo kurya impapuro z’isuku zisengeye,ndetse hari n’abagurisha amavuta bavanye muri Israel.
Hari abategeka abakristo kurya impapuro z'isuku zisengeye
Iyi nkuru tugikurikirana, iravuga abapasiteri badutse mu Rwanda bari gusengera abakristo bakabaha imiti ikoreshwa mu bapfumu bakayibasigira mu byumba biherereye. Ibi Ibi bikaba byashimangiwe na Apotre Charles Murenzi uvugwa ko ari nawe munyarwanda wa mbere wabaye intumwa y’Imana(Apotre).
Murenzi avuga ko icyamuteye kutaryumaho mu gihe nk’iki, ngo aherutse kuganwa n’umwana w’umukobwa twahaye akazina ka Uwayo Peace, uyu akaba yarahawe n’umupasiteri imiti gakondo ngo ni iyo azajya yisiga,iyo miti ariko yayimuhaye nyuma yo kumurondora bari ahantu bonyine,amusukaho imiti inuka cyane,Peace atangira kuzana ibintu byinshi mu mazuru.
Iyi ni imwe mu miti uwo mukobwa yahawe na pasiteri ngo azajye ayisiga
Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda,Charles Murenzi avuga ko itorero rya Kristo rigiye kurohama ndetse ngo n’igihugu nticyasigara kuko abakristo ari nabo baturage bacyo. Ati “Umuntu yafata Bibiliya akica abanyarwanda bose kimwe n’uko yayifata akabakiza bose.”
Abari kuzana ubu buyobe, Apotre Murenzi yabagereranije na Kibweteri wo muri Uganda wishe abakristo ibihumbi akoresheje essence, icyo gihe akaba yarababwiraga ko Yesu azajyana abantu bagendere mu ndimi z’umuriro, ni uko abategeka gucana za buji abica atyo.
Ikindi kibabaje Murenzi kiri gukorwa na bamwe mu bapasiteri kandi bakomeye ni ukugurisha abakristo amavuta baba baravanye muri Israel ndetse no kugurisha amabuye asanzwe ngo ni ayo gutera Goriyati(Umwe wo muri Bibiliya Dawidi yishwe).
Apotre Murenzi Ati “Ese Goriyati baba bajya kwica ari hehe ko Dawidi yamwishe? Ni hehe Kristo yigeze yaka abantu amafaranga ngo abone kubasengera? Ubu ni ubuyobe abakristo babe menge. Amavuta ndemera ko akiza,nanjye njya nyakoresha. Ariko se kuki byagurisha kandi Bibiliya ivuga ko twaherewe ubuntu dukwiye gutangira ubundi?”
Apotre Charles Murenzi uyobora Itorero Life Givers Ministries ryahoze ryitwa Shining Light Church
Akomeza avuga ko anenga cyane abasengera abakristo babanje kubaca amafaranga kimwe n’abakabikorera mu cyumba,Pasiteri ari kumwe n’uwo asengera bonyine. Ibi akaba aribyo biviramo bamwe kubakorakora no kubasambanya. Murenzi akaba abasaba kujya babikorera imbere ya rubanda mu iteraniro nk’uko nawe abikora.
Hari n’abapasiteri bategeka abakristo kurya impapuro z’isuku zisengeye
Hari abandi bapasiteri bategeka abakristo kurya impapuro z’isuku,zikoreshwa mu bwiherero ngo nibwo bakira indwara zabo,mu gihe ahubwo Murenzi asanga byabatera indwara zikomeye.
Udutambaro nk'utu two ntacyo dutwaye ikibabaje ni Seriviyeti barya,utu dutambaro ngo twongerera umukristo akarushao kwizera igitangaza
Inyarwanda.com imubajije icyaba kiri gutera ubu buyobe mu bakozi b’Imana, Apotre Charles Murenzi yavuze ko bushobora guterwa n’ubumenyi buke ku ijambo ry’Imana ndetse n’inda nini nk’abo bagurisha amabuye,amavuta no guca amafaranga abo bagiye gusengera.
Mu byifuzo bye,Apotre Charles Murenzi arasaba abanyarwanda kudashimadukira ubuhanuzi ubwo aribwo bwose, bakagisha inama ndetse bagatanga amakuru y'ibibi baba bakorewe na bamwe mu biyita abakozi b’Imana. Yakomeje asaba RGB ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere ko yabafasha kugenzura kurwanya abari kurangwa n’ubu buyobe. Ati " RGB ikoreshe unity(ihuriro) yacu NUFPCCR, tujye tubanza kugenzura niba abayoboye churchers(insengero) bemewe
Kuri ubu mu nsengero zitari nke,batanga amabahasha bagategeka gushyiramo umubare w'amafaranga kugirango babone igitangaza cy'ubukire,hari abahera ku ibihumbi 10,20 kuzamura
Iby’aba bapasiteri bari kuvugwaho ibi bikorwa bitukisha itorero rya Kristo, bije nyuma y’uwitwa Apotre Habineza Eric wajyanaga abakobwa muri Uganda agiye kubagurisha no kusambanya. Kugeza ubu amakuru dufite ni uko itorero rye Alpha and Omega ryahagaritswe gukorera mu Rwanda.
Gideon N.M
TANGA IGITECYEREZO