Yaranzwe no gutangara - Aime Uwimana avuga ku myaka 30 ishize yiyeguriye umuziki wa 'Gospel'- VIDEO

Imyidagaduro - 18/07/2025 9:09 AM
Share:

Umwanditsi:

Yaranzwe no gutangara - Aime Uwimana avuga ku myaka 30 ishize yiyeguriye umuziki wa 'Gospel'- VIDEO

Hashize imyaka 30 Aime Uwimana yinjiye mu muziki wa Gospel, urugendo avuga ko rwaranzwe no “gutangara” kuko yaruhereyemo akiri muto, atazi aho bizagera. Uyu mugabo wubashywe mu muziki uhimbaza Imana mu Rwanda, avuga ko ibyo yagezeho atari ibye bwite, ahubwo ari igihamya cy’ukuntu Imana yita ku murimo wayo no ku bo yitoreye.

Aime Uwimana wagiye ahindura ubuzima bw’abatari bake binyuze mu bihangano bye, azwi nk’umwe mu bashinze imizi y’umuziki wa Gospel mu Rwanda. Indirimbo ye “Muririmbire Uwiteka” yabaye nk’indirimbo y’ibihe, yamamara mu nsengero, mu ngo no mu bikorwa by’ivugabutumwa.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Aime Uwimana yavuze ko imyaka amaze mu muziki yagiye irushaho kumwereka ibikomeye Imana ishobora gukora iyo umuntu yemeye kuyikorerera.

Yavuze ati “Yaranzwe no gutangara, reka mbyite gutangira. Iyo utangiye ivugabutumwa, uba utazi neza aho ujya. Natangiye ndi muto, sinari nzi ingano y’ibyo ngiye kwinjiramo. Ariko uko nagendaga ngenda, nakomezaga gutangazwa n’uburyo Imana inyura mu ndirimbo zanjye kugira ngo igere ku bantu. Buri gice cy’urugendo cyaranzwe n’ibyiza byinshi, n’imbogamizi nyinshi ariko byose byagaragazaga ko Imana yita ku murimo wayo.”

Mu gihe cy’imyaka 30, Aime Uwimana yanditse, asohora, anaririmba indirimbo zafashije imitima itabarika. Yakoranye n’abahanzi benshi, atanga ubumenyi mu mashuri ya muzika, anitabira ibitaramo bikomeye mu gihugu no hanze yacyo.

Abenshi mu batangiranye nawe urugendo rwa Gospel hari abacitse intege, abandi berekeza ahandi. We avuga ko icyo yamaze kumenya ari uko igihagarika umuntu mu murimo si intege nke, ahubwo rimwe na rimwe biterwa n’impamvu zitandukanye  ariko ngo ku bwe, n’uko akiri muri uru rugendo ni “ubuntu bw’Imana”.

Aragira ati “Si uko ndusha abandi cyangwa se ko hari ikintu ntandukanyeho na bo cyane. Rimwe na rimwe abantu dutangira turi kumwe, ariko intego Imana ibashyizemo ntabwo ari imwe. Hari uwatangira urugendo, ariko akagira indi nshingano nyuma. Njyewe narinzwe n’ubuntu bw’Imana, kandi Imana ni yo yashimye ko nguma mu murimo wayo.”

Abenshi bita Aime Uwimana ‘Bishop w’abahanzi’ kubera uruhare yagize mu gutangiza no gufasha benshi mu bahanzi ba Gospel gutangira no kwagura impano zabo. Ni izina avuga ko yubahira cyane abamwita gutyo, nubwo rimwe na rimwe bimugora kurisobanukirwa.

Ati “Iyo umuntu agufata nk’icyitegererezo, ni ibintu utapfata ubusa. Biranyubaka. Ndashima Imana kuko hari abo yafashije kunyura mu buzima bwabo. Hari abo yanyujijeho kugira ngo batinyuke impano zabo. Iyo mbitekerejeho, numva nshishikajwe no gukomeza kuba intwaro Imana yakoresha mu gutera imbere kw’umuziki n’abawukora.”

Imyaka 30 si mike. Mu myaka yose, Aime Uwimana ntiyacogoye, ntiyasohoye gusa indirimbo, ahubwo yanabaye umwarimu, umujyanama n’inshuti ku bahanzi benshi bo mu ngeri zitandukanye. Umurimo we wasize amateka mu matwi, mu mitima no mu buryo abantu bafata umuziki wa Gospel mu Rwanda.

Uyu munsi, iyo yibuka aho byatangiriye, ashimira Imana, ababyeyi bamushyigikiye, abamufashije gutera intambwe n’abakomeje kumva ko indirimbo ze ari igikoresho cy’ihumure no gusubizwa.


Aime Uwimana yibuka imyaka 30 amaze mu murimo w’indirimbo zihimbaza Imana, avuga ko yaranzwe no “gutangara” ku bw’ibyo Imana yamukoresheje


Umuramyi Aime Uwimana mu gikorwa cyo kuramya no guhimbaza Imana – urugendo rwatangiye akiri muto none rukaba rumaze imyaka 30

 

Aime Uwimana, benshi bamuzi nka “Bishop w’abahanzi”, avuga ko kuba agifite umurava mu muziki wa Gospel ari ubuntu bw’Imana

Aime Uwimana n’abahanzi bagenzi be bagiye bahurira mu rugendo rw’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo – bamwe bahinduye inzira, we aguma mu murimo 

Buri cyiciro cyose narimo cyaranzwe no gutangara” – Aime Uwimana yibuka urugendo rw’imyaka 30 aririmbira Imana 

Mu kiganiro cyihariye, Aime Uwimana yavuze ko yishimira kuba hari abamubonamo igitekerezo n’inkomezi mu muziki wa Gospel

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA AIME UWIMANA


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'MURIRIMBIRE UWITEKA' YA AIME UWIMANA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...