Mu gihe bamwe bagendera
kure izi filime nk’abahunga icyorezo, hari abandi zikurura bikabije, bamwe
bakazireba baseka nk’aho ari urwenya.
Impamvu bamwe bagira ubwoba
ku bushake
Impamvu izwi cyane ni uko
hari abantu bagira ubushake bwo guhora bishakishamo amarangamutima akaze.
Abahanga babita "sensation seekers," bakaba ari abantu bishimira guhangana
n’ibintu bishya, biteye amatsiko cyangwa biteye ubwoba.
Nk’uko byasobanuwe na
Marvin Zuckerman, wahanze iryo jambo, aba bantu baba bafite urugero rwo hejuru
rwo kwihanganira ibintu bishya cyangwa biteye ubwoba. Filime ziteye ubwoba rero zibaha ibyo bifuza birimo gutungurwa, umwuka w’ubwoba n’urugomo, byose
biherekejwe n’imisemburo irimo uwa 'adrenaline' na 'dopamine' ituma bumva banezerewe aho
kugira ubwoba.
Icyo gihe, umuntu aba
atinya ariko mu buryo bumeze nk’aho ari bwo buryo bwiza bwo kwidagadura, kuko
aba azi ko ari ibintu bitabaho mu buzima busanzwe.
Ubwoba butari ubwa nyabwo bufasha ubwonko
Filime za 'Horror' hari abo zitera ubwoba ariko butari ukuri. Ubwonko buzi ko uri mu rugo,
wicaye ku ntebe yawe, ariko igice cyabwo cyitwa "amygdala" cyakira
ayo mashusho nk’aho ari impamo.
Nk’uko Dr. Glenn Sparks
wo muri Kaminuza ya Purdue abivuga, umubiri wiremamo amarangamutima yo kwirwanaho
cyangwa guhunga (fight or flight), ariko nyuma y’aho ugahita uruhuka kuko uba
uzi ko ibyo ureba ari ibintu byahimbwe. Ibyo bituma umuntu yumva aruhutse,
ndetse rimwe na rimwe akishima bikabije, bigatuma aseka mu gihe abandi bafite
ubwoba.
Ese guseka mu gihe abandi bakangaranye ni ibisanzwe?
Yego. Iyo ubwoba buguteye
umunaniro, rimwe na rimwe umubiri ushobora kuwusohora binyuze mu kuvuza induru cyangwa
guseka. Ni uburyo bw’ubwirinzi butuma amarangamutima akabije
acogora.
Hari ubwo ibyo ureba ubona bisa neza n’urwenya: umwicanyi udapfa, igipupe cy’umupfumu, cyangwa umwana muto
uririmba indirimbo iteje impungenge. Iyo umuntu afite ubushobozi bwo kubona ko
ibi bintu ari urujijo, cyangwa akagira imitekerereze yihariye, akenshi ntibimutungura, ahubwo arabyishimira.
Uburyo bwo kwitoza
guhangana n’ibikomeye
Ubushakashatsi bwo mu
2020 bwagaragaje ko abantu bareba filime ziteye ubwoba bagize ihungabana
ricye mu bihe by'icyorezo cya COVID-19.
Abashakashatsi bavuga ko
abo bantu baba baramenyereye kwitoza guhangana n’ubwoba mu buryo budasanzwe,
bityo bikabafasha no guhangana n’amarangamutima y’ukuri. Ibi byigisha abakunda kureba izi filime kwihangana kandi bikabubakamo ubushobozi bwo kudacika intege.
Niba ukunda filime nka Get
Out, The Conjuring cyangwa Hereditary, ushobora kuba ufite
ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo mu buzima busanzwe birenze uko wabyibwiraga.
Filime ziteye ubwoba
zishobora no kubaka umubano
Mu by’ukuri, izi filime
zifasha abantu kwegerana. Iyo abantu barebeye hamwe ibintu biteye ubwoba, bajya
mu mwuka umwe w’ubwoba cyangwa guseka, bityo umubiri ukarekura oxytocin,
umusemburo uhuza abantu.
Ibyo biba cyane ku bari mu
rukundo cyangwa ku nshuti zikunda kurebana filime, kuko usanga mu gihe bigeze aho bishyushye begerana mu buryo budasanzwe, bagahoberana cyangwa bagafatana mu biganza cyane bigatuma barushaho kugirana ubusabane.
Hari n’igihe umutima utera cyane kubera ubwoba, ubwonko bukabifata nk’amarangamutima y’urukundo, ibyo bita "misattribution of arousal".