Ni amasezerano yitezweho kongerera u Rwanda ubushobozi bwo kwihaza mu bikenerwa mu nganda, gutanga isoko rirambye ku borozi, no guteza imbere urwego rw’ubucuruzi n’itwarwa ry’ibiribwa byujuje ubuziranenge.
Africa Improved Foods ni uruganda rukora ibyo kurya bitandukanye, byiganjemo ibifasha abana gukura neza n’ibifasha kwita ku buzima bw’umubyeyi utwite n’uwonsa.
AIF yatangiye gushyira mu bikorwa aya masezerano igura toni 50 z’ifu y’amata ikorwa n’uruganda rwa Inyange, intego ikaba ari ukongera iyo ngano ikagera kuri toni 3,000 buri mwaka.
Iyi mikoranire, ni ikimenyetso cy’impinduka zikomeye mu mikorere y’inganda zo mu Rwanda, aho ibigo bibiri bikomeye byafashe icyemezo cyo guhanga udushya mu isoko ry'imbere mu gihugu, bigamije kugabanya ibyo bitumiza hanze no gushimangira agaciro k’ubucuruzi bw'ibyerekeye ku mata.
Umuyobozi wa AIF mu Rwanda, Abraham Mathai, yavuze ko aya mata y’ifu arimo intungamubiri zikomeye, zifasha abana guca ukubiri n’imirire mibi n’igwingira.
Mu mezi 11 gusa rumaze rukora, uru ruganda rumaze kugera ku masoko y’ibihugu bitandukanye birimo Kenya, Tanzania, Turukiya, Siriya, Oman na Ghana, aho rwohereza ifu y’amata yujuje ubuziranenge bujyanye n’amasoko yo ku rwego rw’isi.
Umuyobozi wa Inyange Milk
Powder Plant, James Kagaba, yasobanuye ko iyo babonye abaguzi nka AIF bibafasha
gukomeza gukora neza bakabona uko basubira kugura amata y’aborozi,
bikanabafasha kugera ku ntego biyemeje yo kugabanya amata atumizwa hanze y’igihugu.
Yavuze ko amata y’ifu
adashobora kubura kuko amata macye bakira avuye mu borozi n’ahandi, ari litiro
2,800,000 ku kwezi. Ati: “Aya mata dukora tuba tugamije kuyagurisha ku nganda
nini. Ni nayo mpamvu dushyira mu mifuka minini, ariko noneho hari na gahunda
ihari yo kugira ngo dukore amata mato.”
Kuri ubu, uru ruganda
ruratunganya toni 40 z’amata y’ifu ku munsi, ariko ahanini bigaterwa n’isoko
rihari. Uretse isoko mpuzamahanga, hari amahoteli n’inganda nini mu Rwanda
zirimo na AIF zatangiye kugirana amasezerano n’uruganda Inyange, ajyanye no
kugura amata y’Ifu.
Kuva MPP yatangira gukora, yagize uruhare rukomeye mu guhindura isura y’urwego rw’amata mu Rwanda. Mbere yaho, aborozi bahuraga n’igihombo gikomeye cy’amata yangirikaga kubera kudatunganywa. Ubu, ifu y’amata ikorwa itanga isoko rihoraho, kandi ritanga icyizere ku borozi bo mu gihugu hose.
Umuyobozi w'Aborozi mu
Karere ka Nyagatare, Elias Gakire yavuze ko ubu batagihura n’ikibazo cy’aho
bagurisha umukamo wabo kuko bayagurisha ku ruganda ruyakoramo ifu.
Iyi fu y’amata irimo poroteyine nyinshi, ikagira uburyohe
karemano bw’amata, kandi ikoreshwa mu nganda zitandukanye harimo n’izitunganya
ibiribwa byongera intungamubiri bigamije kurwanya imirire mibi, kimwe mu byo
AIF ishyize imbere.
Uretse ubucuruzi bw'ifu y’amata, ubu bufatanye bugaragaza ko urwego rw’inganda mu Rwanda
rumaze gukura, kandi rufite ubushobozi bwo kwigira. Gukoresha ibikorerwa mu
gihugu bifasha AIF kugabanya ingaruka
z’imihindagurikire y’isoko mpuzamahanga, kongera umusaruro mu buryo
bwihuse, kugabanya ikoreshwa ry’amadevize no kongera uruhare rw’iki kigo mu
iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.
Izi mpinduka zirerekana
ko u Rwanda rukomeje gushyira imbere guteza
imbere urwego rw’inganda, kongera agaciro ku musaruro w’abaturage, no
gukora ibiribwa bifite ubuziranenge bwemewe ku rwego mpuzamahanga.
Ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri, ifu y’amata
na za yogurt ni bimwe mu bifasha abana gukura neza, kurwanya imirire mibi no
gufasha imiryango kugira icyizere mu byo igaburira abana bayo.
Inyange Industries na Africa Improved Foods basinyanye amasezerano y'ubufatanye mu rwego rwo guteza imbere inganda no kugabanya ibyerekeye ku mata bitumizwa mu mahanga