TECNO irakataje mu rugamba rwo gufasha Abanyafurika kugera ku nzozi zabo binyuze mu mupira w’amaguru

Ubukungu - 18/06/2025 10:39 AM
Share:

Umwanditsi:

TECNO irakataje mu rugamba rwo gufasha Abanyafurika kugera ku nzozi zabo binyuze mu mupira w’amaguru

Ikigo cy’ikoranabuhanga cyihariye mu guhanga udushya dushingiye ku bwenge bw’ubukorano (AI), TECNO, cyatangaje ko gikomeje ubufatanye bukomeye cyari gisanzwe gifitanye n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), aho cyemejwe nk'umufatanyabikorwa mpuzamahanga w’imena w’Irushanwa ry’Igikombe cya Afurika (CAN) rizabera muri Maroc mu 2025 no muri Kenya, Uganda na Tanzania mu 2027.

Iyi nkuru ije nyuma y’uko TECNO yari umuterankunga wihariye w’irushanwa rya CAN ryo mu 2023 mu bijyanye na telefone ngendanwa, bikaba byaratanze umusaruro ufatika mu kwiyegereza abafana b’umupira w’amaguru ku mugabane wose.

Nk’umufatanyabikorwa w’imena, TECNO izajya igira uburenganzira bwo kwamamaza ibikorwa byayo mu buryo burambuye haba mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, igamije gusangiza urubyiruko ibyishimo by’umupira w’amaguru no kurushishikariza kwihangira udushya no kudacika intege. Ibi byose bihuye n’indangagaciro ya TECNO igira iti “Ntihagire ikiguhagarika.”

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Transsion Holdings, Benjamin Jiang, yagize ati: "Ubu bufatanye bushya bugaragaza icyizere gikomeye gishingiye ku mikoranire myiza twagiranye na CAF. Twabonye uburyo ruhago ituma inzozi zishoboka, kandi ikoranabuhanga rigezweho rifasha guhuza no gutera inkunga miliyoni z’Abanyafurika.

Ubu bufatanye ntibwagarukira mu kibuga gusa, ahubwo ni isoko y’icyizere n’urubuga rwo gutekereza kure, aho urubyiruko rushobora kwigaragaza. Ibi bigaragaza icyerekezo dusangiye cyo gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere ejo hazaza heza ha Afurika.”

TECNO kandi yatangaje ko izakomeza gahunda yise “Dream on the Field Renovation Campaign”, yatangijwe mu 2024 ku bufatanye na CAF. Iyo gahunda igamije gushyigikira iterambere ry’umupira w’amaguru ku mugabane, binyuze mu kuvugurura ibibuga byo gukiniraho mu bice bitaragerwamo n’iterambere rihagije. Ibi byose ni mu rwego rwo gufasha urubyiruko kubona amahirwe yo kugaragaza impano no kugera ku nzozi zabo.

Umunyamabanga Mukuru wa CAF, Véron Mosengo-Omba, yavuze ko ubufatanye bwa TECNO n’umupira w’amaguru muri Afurika bumaze gutanga impinduka nziza. Ati: "CAN ni irushanwa ry’icyubahiro rikurikirwa na benshi, rihuriza hamwe ibitekerezo, ibyishimo n’inzozi z’urubyiruko. Ubufatanye nk’ubu butuma irushanwa rigera ku rwego rwo hejuru kandi rikaryohera abafana kurushaho."

Ubu bufatanye ni intambwe ikomeye ku rugendo rwa TECNO rwo gukomeza kwegera urubyiruko rwa Afurika, kurushishikariza kwigirira icyizere no kubaha ubushobozi bwo guhanga udushya. TECNO ikomeje kugaragaza ubudasa mu ikoranabuhanga binyuze mu mashusho asobanutse, imikorere myiza y’ibikoresho byayo ndetse n’imiterere ibereye ijisho.

TECNO ni ikigo kizobereye mu gukora ibikoresho bishingiye ku bwenge bw’ubukorano (AI), gifite ibikorwa mu bihugu birenga 70 ku migabane itanu. Mu rwego rwo guhindura ubuzima bw’abantu mu masoko akiri gutera imbere, TECNO ikomeje guhanga udushya duhuza ikoranabuhanga n’ubwiza.

Ikora telefoni zigezweho, mudasobwa, ibikoresho by’imikino, porogaramu yayo ya HiOS n’ibikoresho byo mu rugo. Hamwe n'intero yayo igira iti: “Ntihagire ikiguhagarika,” TECNO ikomeje kuba igicumbi cy’abifuza kwiteza imbere no kwaguka mu nzozi zabo.

Tecno ikomeje ubufatanye bwayo na CAF

Tecno yemejwe nk'umufatanyabikorwa w'imena mu irushanwa rya CAN rizaba muri uyu mwaka n'iryo mu 2027

Tecno irakataje mu rugamba rwo gufasha Abanyafurika kugera ku nzozi zabo biciye mu mupira w'amaguru


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...