Teacher Mpamire yaserutse nka Perezida Museveni atembagaza abantu; ashima Perezida Kagame- AMAFOTO

Imyidagaduro - 11/07/2025 8:11 AM
Share:

Umwanditsi:

Teacher Mpamire yaserutse nka Perezida Museveni atembagaza abantu; ashima Perezida Kagame- AMAFOTO

Umunyarwenya Herbert Mendo Ssegujja wamamaye nka Teacher Mpamire yongeye gutembagaza Abanya-Kigali n'abandi ubwo yaserukaga yisanishije na Perezida Yoweli Museveni wa Uganda, maze yumvikanisha ko afite ishimwe rikomeye kuri Perezida Paul Kagame ku bw’uruhare rwe ntagereranywa mu kubaka u Rwanda mu myaka 31 ishize.

Uyu munyarwenya usanzwe ari n’umwalimu mu Mujyi wa Kampala, niwe wari umunyarwenya Mukuru mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 10 Nyakanga 2025. Cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, kandi cyahujwe no kwizihiza imyaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye.

Iki gitaramo cyahujwe n’ibirori byo kwizihiza #Kwibohora31, imyaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye, cyanitabiriwe n’abandi banyarwenya b’Abanyarwanda barimo Umushumba, Pilate, Rumi, Kadudu, Dudu, Joseph n’abandi.

Teacher Mpamire yaserutse mu mwambaro uzwi kuri Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, akoresha imvugo n’imyitwarire ijya kumwigana, ibintu byatumye abantu barushaho gususuruka.

Yarushijeho gukora ku mitima y’abitabiriye igitaramo ubwo yifashishaga ikibaho n’agakayi nk’umwalimu uri kwigisha abanyeshuri, ubundi agatera urwenya rujyanye n’imibereho ya buri munsi, politiki n’ibyamamare byo muri Afurika.

Mu bice bitandukanye by’urwenya rwe, yagarutse ku: Filime za Nigeria n’uko zifatwa muri sosiyete. Ibintu byatangaje abantu byabereye i Rubavu mu cyumweru gishize; ubwiza bw’Abanyarwandakazi n’imyitwarire y’abantu muri Kigali.

Mu ijambo ryamuranze, Teacher Mpamire yasabye abitabiriye igitaramo gufata umwanya wo gushimira Perezida Paul Kagame ku ruhare rukomeye yagize mu iterambere ry’u Rwanda mu myaka 31 ishize.

Yagize ati: “Ikaze kuri mwese. Ni Teacher Mpamire wo muri Uganda. Niba wari unkumbuye, dukome amashyi. Nizere ko buri wese ari mu ishuri. Ariko ni ibiki byabereye ku Gisenyi? Niba wemeranya nanjye, haguruka dushimire Perezida Paul Kagame. Ntabwo ndabona undi Mukuru w’Igihugu uhuza nka we – kuva ku kubohora Igihugu, guha abaturage umutekano, kugeza n’uyu munsi agiteza imbere.”

Aya magambo yatumye abitabiriye igitaramo bamuha amashyi menshi n’impundu, bigaragaza ko banyuzwe n’uko yifatanya n’u Rwanda muri ibi birori by’amateka.

Teacher Mpamire si ubwa mbere ataramiye mu Rwanda. Ni umwe mu banyamwuga bafite izina rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, by’umwihariko muri Comedy.

Uyu mugabo usanzwe ari n’umwarimu i Kampala, yamenyekanye cyane mu buryo ashushanya Perezida Museveni, uko avuga, yambara, agenda ndetse anareba.

Yatangiye umwuga we ashyira imbere gusetsa bigaragara nk’inyigisho, ibyo abikora atigana gusa abantu bazwi ahubwo yibanda ku bikorwa bifite ishingiro.

Yize uburezi muri Makerere University muri Uganda, ndetse yongera kwihugura mu buhanzi bwa Comedy muri The American Comedy Institute muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aho hose yagiye agira intego yo kuba umunyarwenya uhuza urwenya n’inyigisho.

Yigeze kuvuga ati: “Nshaka ko abantu bamenya ko ushobora gusetsa, ukigisha, ariko ugakora byose mu bwubahane. Singamije kwigana Perezida ngo musebye, ahubwo ndamukesha ko nagize uwo ndiwe.”

Ibyo byose byatumye azamuka, aba umwe mu banyamwuga bubashywe mu ruhando rwa Comedy ku mugabane wa Afurika.

Mpamire yagiye agaragara mu biganiro binyuranye by’ikinamico n’amarushanwa ya comedy muri Uganda, Kenya, Tanzania n’ahandi, ndetse yitabira n’ibitaramo mpuzamahanga.

Uburyo bwe bwo kwisanishisha na Perezida Museveni ntibumugiraho ingaruka mbi kuko yagiye yemeza ko nta mugambi wo kumusebya, ahubwo abikora mu rwego rwo gusetsa no kwigisha.

Uyu munyabigwi mu rwenya kandi akunze kwibanda ku ngingo zijyanye n’imibereho ya buri munsi, politiki y’akarere, ndetse n’umuco wa Afurika. Uburyo bwe bwo gukoresha ikibaho n’agakayi nk’uwigisha, bwatumye arushaho gutandukana n’abandi, ndetse izina “Teacher Mpamire” ryamuhama nk’umwambaro.

Ni umwe mu banyamwuga bafashije kuzamura urwego rwa Comedy muri Afurika y’Iburasirazuba, kandi akomeje kuba icyitegererezo ku rubyiruko rurimo abanyarwenya bato n’abari kuzamuka muri uyu mwuga.

Mu gihe cy’iki gitaramo kandi, MC Murenzi, wamenyekanye cyane kuri Contact FM, yahawe umwanya wihariye avuga ku birori bya Kigali Streetball Festival azaba atunganya, bizaba ku ya 19-20 Nyakanga 2025 muri Petit Stade Amahoro. Iki gikorwa kitezweho guhuza abato n’abakuru mu mikino, umuziki n’imyidagaduro.


Teacher Mpamire yaserutse nk’uko asanzwe azwi, yambaye nk’ushushanya Perezida Museveni wa Uganda, asusurutsa abitabiriye Gen-Z Comedy i Kigali

“Haguruka dushimire Perezida Kagame!” – Mpamire yasabye abitabiriye igitaramo kumushimira ku bwo guteza imbere u Rwanda mu myaka 31 ishize

 

Mpamire yongeye gukoresha ikibaho n’agakayi nk’umwarimu, uburyo bwamumenyekanishije mu gukina urwenya rufite isomo 

MC Murenzi yahawe umwanya muri Gen-Z Comedy atangaza ibyiza bitegerejwe muri Kigali Streetball Festival izaba muri Petit Stade 

Abitabiriye igitaramo basetse karahava! Mpamire yongeye kugaragaza ko ari umwe mu banyarwenya bakomeye ku mugabane wa Afurika 

Comedy ni isomo ribitsemo ukuri” – Mpamire yagarutse ku byabereye i Rubavu no ku bwiza bw’abanyarwandakazi mu rwenya rwasekeje benshi.


Mu gusoza igitaramo, Mpamire yashimiye bikomeye abanyarwanda ku bwo kumwakira neza, yizeza ko azahora yishimira kuza gutaramira i Kigali

 

Pilate yigaragaje nk’umwe mu banyarwenya bafite uburyo bwihariye bwo gukoresha imitoma n’amagambo ahindurira abantu icyumweru mu minota

Umushumba yasusurukije abakunzi ba Comedy mu buryo bwe busanzwe bwo guhuza ubuzima bwa buri munsi n’ibisetsa bisekeje bishingiye ku mico nyarwanda 

Kadudu yagaragaje ko atari umunyarwenya usanzwe – yateye urwenya rufite ubutumwa, yifashisha amagambo yoroheje ariko asetsa ku rwego rwo hejuru 

Rumi yanyuze benshi mu buryo yifashishaga ubuhanga bwo gusetsa binyuze mu buryo avuga, imyambarire ye n’ubuhanga bwo guhuza amagambo


Dudu yakoresheje imivugo n’inkuru zisekeje, ashimangira ko urwenya rubasha gutanga ubutumwa bukomeye mu buryo bworoshye 

Joseph yagaragaje urwenya rujyanye n’abato, yivugira ibintu bisanzwe by’ubuzima bw’urubyiruko mu buryo busetsa ariko bunigisha


Umunyarwenya Isacal yongeye gutembaga abantu muri iki gitaramo giterwa inkunga sosiyete y'itumanaho ya MTN Rwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...