Sobanukirwa amabara aburira abantu aba ku miti y’amenyo

Ubuzima - 12/06/2025 9:09 AM
Share:
Sobanukirwa amabara aburira abantu aba ku miti y’amenyo

Benshi bakunze kugura umuti w’amenyo kuko ugura make, cyangwa se kuko inshuti yawe ariwo ikoresha, cyangwa se ugasanga nuko wumvise bawamamaza. Nyamara ku miti y’amenyo haba hariho ibikubyrira ku biyigize, ku buryo ushobora kumenya niba uwo muti ari mwiza ku menyo yawe cyangwa ari mubi.

Mbere yo kugura umuti w’amenyo iyo benshi bakunze kwita ‘Colgate’ nubwo imiti y’amenyo yose atati Colgate, niwitegereza hasi uzasangaho ibara ry’icyatsi, ubururu, umutuku cyangwa umukara. Ayo mabara uko ari ane aba asobanuye kinini kuri uwo muti w’amenyo ugiye kugura, ariko benshi ntibabyitaho.

Twifashishije urubuga rwa Colgate.com reka dusobanure icyo ayo mabara aba asobanuye. Nubona umuti w’amenyo ugasanga akabara kari aho hasi ni icyatsi, uzamenye ko uwo muti w’amenyo ukozwe mu bimera n’ibintu by’umwimerere ijana ku ijana. Uyu niwo muti mwiza cyane ku menyo y’umunyu n’ubuzima bwo mu kanwa muri rusange.

Nubona ku muti w’amenyo akabara kariho hasi ari ubururu, biba bisobanuye ko uwo muti w’amenyo ukozwe mu bintu by’umwimerere ariko hongewemo umuti. Iyi miti ishyirwamo kugira ngo ubashe guhangana n’indwara zitandukanye zo mu kanwa.

Mu gihe uzabona umuti w’amenyo akabara kariho hasi ari umutuku, biba bivuze ko ukozwe mu bintu by’umwimerere ariko byongewemo ‘chemicals’. Ibi biraza kugorana kubisobanura mu kinyarwanda, ariko muri make wavuga ko umuti ukozwe mu bintu by’umwimerere byongewemo ibindi bintu bishobora no kuguteza ibibazo.

Mu gihe noneho uzasanga umuti w’amenyo akabara kariho ari umukara, uzamenye ko nta kintu cy’umwimerere na kimwe kiri mu biwugize ahubwo byose ari za ‘chemicals' twagarutseho haruguru. Niyo mpamvu uzasanga iyi miti y’amenyo iriho aka kabara k’umukara igura amafaranga make cyane ugereranyije n’iyindi.

Uko amabara atandukanye niko aba anatanga ibisobanuro bitandukanye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...