Rutsobe Nsengiyumva, Umuyobozi wa One Nation Radio, yasoje Master’s mu bijyanye n’Ubuzima Rusange muri Amerika

Uburezi - 13/07/2025 2:50 PM
Share:

Umwanditsi:

Rutsobe Nsengiyumva, Umuyobozi wa One Nation Radio, yasoje Master’s mu bijyanye n’Ubuzima Rusange muri Amerika

Rutsobe Nsengiyumva, uzwi nk’umuyobozi wa One Nation Radio izwi nka “Radio ya Diaspora Nyarwanda” ndetse n’ihuriro “Rwanda My Home Country - Protect The Brand” rigamije gukangurira Abanyarwanda baba mu mahanga gukunda no guteza imbere igihugu cyabo, yasoje icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s) mu bijyanye n’Ubuzima Rusange (Public Health) muri Walden University, imwe muri za kaminuza zikomeye zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mugabo usanzwe afite ubumenyi mu bijyanye n’imitekerereze y’ubuzima bwo mu muryango, ubushakashatsi ndetse n’udushya mu buvuzi, yavuze ko aya masomo yamufunguriye amarembo mashya mu rugendo rwo gutanga umusanzu ku mibereho myiza y’abaturage.

Mu butumwa yatanze nyuma yo guhabwa impamyabumenyi, Nsengiyumva yavuze ko gusoza Master’s bitari intego ya nyuma ahubwo ari intangiriro y’uruhare rushya agiye kugira mu guteza imbere ubuvuzi. Ati:

“Uyu munsi sinasoje gusa amasomo, ahubwo ninjiye mu rugendo rwo kuba intumwa y’icyiza. Ubumenyi nakuye mu masomo ya Public Health ni igikoresho cyo kurengera ubuzima n’ejo hazaza ha sosiyete.”

Yongeyeho ko yizeye ko ubumenyi yahawe buzamufasha kuba mu ruhande rw’abayobora impinduka mu rwego rw’ubuvuzi, by’umwihariko mu Rwanda.

“Ibi ni intangiriro y’icyerekezo gifite intego yo gushyigikira iterambere ry’ubuvuzi mu Rwanda no kurukomeza nk’igihugu gifite ubushobozi bwo kwakira no kuvura abanyarwanda n’abanyamahanga,” yasobanuye.

Mu byifuzo afite, harimo gushyiraho ikigo cy’ubujyanama n’ubushakashatsi mu buvuzi kizajya gikorana n’amavuriro n’abaganga b’inzobere, haba mu Rwanda no hanze yarwo. Icyo kigo kizibanda ku gutanga amahugurwa, guhuza inzego zitandukanye, gushyira imbere ubushakashatsi no guteza imbere serivisi z’ubuvuzi zishingiye ku bimenyetso byizewe (evidence-based practices).

Yagize ati:

“U Rwanda rurimo kubaka urwego rw’ubuvuzi rushobora gutanga serivisi zihamye kandi zizewe. Mfite intego yo gufasha igihugu cyanjye kugaragara nk’igicumbi cy’ubuvuzi mu karere no ku rwego mpuzamahanga.”

Nsengiyumva yavuze ko azaharanira imikoranire n’ibitaro bikomeye mu gihugu birimo CHUK, King Faisal na Butaro Hospital, hagamijwe kongerera abakozi ubumenyi n’ubushobozi, no guteza imbere serivisi z’ubuvuzi zishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho.

Ku bijyanye n’ibikorwaremezo, Nsengiyumva yashimye iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu rwego rw’ubuvuzi, arushimangira nk’inkingi y’iterambere ry’ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi. Avuga ko azakorana n’inzego zitandukanye zirimo iza leta, iz’ubukerarugendo n’itangazamakuru mu kumenyekanisha serivisi z’ubuvuzi z’u Rwanda.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cya 2024, abagera ku 4004 bavuye mu mahanga baje gushaka serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda, barimo 3907 baturuka mu karere u Rwanda ruherereyemo. Iyi mibare igaragaza icyizere cyiyongera u Rwanda rugenda rutsindira mu gutanga serivisi z’ubuvuzi.

U Rwanda kandi rufite ibikorwaremezo byifashishwa mu buvuzi bugezweho nka MRI, CT Scan, Endoscopic Ultrasound, X-ray, Ultrasound, n’izindi mashini zikoreshwa mu gusuzuma indwara no kuvura ku rwego mpuzamahanga.

Rutsobe Nsengiyumva yasoje agira ati:

“Ndashaka kuba umwe mu bazafasha u Rwanda kurushaho kubaka urwego rw’ubuvuzi rutanga icyizere, kandi ruciriritse ku baturage barwo n’abaza barushaka baturutse ahandi.”


Rutsobe Nsengiyumva nyuma yo guhabwa impamyabumenyi ya Master’s muri Public Health muri Walden University, USA


Nsengiyumva yavuze ko aya masomo ari intangiriro yo gutanga umusanzu mu guteza imbere ubuvuzi mu Rwanda


“Ndashaka kuba umwe mu bazafasha u Rwanda kurushaho kubaka urwego rw’ubuvuzi rutanga icyizere,” – Rutsobe Nsengiyumva

Rutsobe Nsengiyumva, Umuyobozi wa One Nation Radio, yishimira intambwe yateye mu burezi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...