Amakuru dukesha IGIHE avuga ko mu isesengura ry’ukuntu ubuzima bwagenze muri iyo minsi, bamwe mu bacuruzi b’imiti batangaje ko hari ubwiyongere budasanzwe bw’ibicuruzwa bimwe na bimwe byiganjemo udukingirizo, ibinini birinda gusama n’ibirwanya gusinda.
Umwe mu bacuruzi ba farumasi uturiye ahazwi nka La Bamba yavuze ko yari yiteguye, akagura ibikoresho byinshi ashingiye ku makuru yari afite ku birori byari biteganyijwe.
Yagize ati: “Kuri buri bwoko bw’udukingirizo mu moko atatu mba mfite nari naranguye ikarito kandi iba irimo udukapi hagati ya 45-50. Ibiruhuko bishize hasigaye nk’udupaki dutanu, urumva ko badukoresheje ku bwinshi.”
Yongeyeho ko n’ibinini birinda gusama nabyo byagurishijwe cyane kurusha ibisanzwe. Ati “Ibigurishwa 5000 Frw ku kinini kimwe nacuruje ikarito ibamo udupaki 20, mu gihe ibigurishwa ibihumbi 10 Frw nacuruje udupaki dutandatu.”
Uyu mucuruzi avuga ko mbere byamufataga igihe gihagije kugira ngo acuruze ibyo binini mu byumweru bibiri cyangwa bitatu, ariko kuri iyi nshuro byose byashize mu minsi ibiri gusa.
Nubwo ubucuruzi bwagenze neza, uyu mucuruzi yagaragaje impungenge ku buryo bamwe mu rubyiruko bakoresha ibi binini. Ati “Iyo ibinini birinda gusama bikoreshejwe nabi cyangwa ubiguze akabinywa mu kavuyo bituma imisemburo y’umubiri w’umukobwa iva ku murongo, bikamuteza ibibazo.”
Avuga ko mbere yo kubitanga asobanurira abaguzi uburyo bikora n’ingaruka bishobora gutera, ariko bamwe mu rubyiruko ntibita ku mpanuro z’ubuzima ahubwo bibanda ku kwirinda gutwita gusa.
Ati: “Kuba abana babo biga muri za kaminuza n’amashuri makuru ntibivuze ko ababyeyi bagomba guhagarika inshingano zo kubaganiriza. Bakwiye kubigisha ingaruka mbi z’ubusambanyi.”
Uyu mucuruzi anavuga ku bindi binini byiswe ‘action’ asanzwe aha abafite ibibazo by’umutwe n’amenyo, ariko byaje kwifashishwa no mu kurwanya isindwe.
Ati: “Ibinini bya ’action’ dusanzwe tubitanga ku batugana bababara umutwe, amenyo cyangwa abafite umuriro. Muri iyi minsi nagurishije ibirenga 300. Nagize amatsiko ndababaza, bambwira ko babinywa bikabavura isindwe.”
Avuga ko uburyo bamwe mu rubyiruko babinywa babivanga n’inzoga, bishobora gutera ibibazo bikomeye birimo kurwara umwijima. Ati “Nababwiye ko bubahiriza amabwiriza yo kunywa imiti, bansubizaga ko bagomba kunywa ibinini bibiri kugira ngo isindwe rishire bakansubiza ko ‘Nta myaka jana.’”
Abanya-Rubavu ndetse n'abagendereye aka karere mu cyumweru gishize baguze udukingirizo ku bwinshi