Ikipe ya Yanga SC yamaze kwemeza ko izaza mu Rwanda
gukina na Rayon Sports tariki ya 15 z’ukwezi gutaha kuri Rayon Day. Iyi kipe
yemeje ibi nyuma y’uko Murera n’ubundi yari yandikiye FWERWAFA iyibimenyesha
ndetse inayisaba Stade Amahoro. Amakuru avuga ko n’ikipe ya APR FC yamaze kwandikira
FERWAFA iyibwira ko tariki ya 2 Kanama ifite umukino wa gicuti izakinamo na Simba SC.
Izi gahunda z’aya makipe azasohokera u Rwanda mu
mikino Nyafurika ziri gushyira FERWAFA mu ihurizo bitewe n’ingengabihe yayo.
Bivuze ko iyi tariki yari iteganyijweho Super Cup
bitakunda ko ikinwa bitewe n’umukino wa APR FC none bikomeje kuba ihurizo kuri
FERWAFA. Usibye ibi kandi biteganyijwe ko shampiyona igomba gutangira gukinwa
tariki ya 15 Kanama umunsi n’ubundi Rayon Sports izakoreraho ibirori by’umunsi
wayihariwe uzwi nk'uw’Igikundiro.
Kugeza ubu biravugwa ko nta gahunda ihari ko shampiyona yakigizwa inyuma kugira ngo Super Cup ibanze ikinwe ndetse no kuba Rayon Day yakigizwa inyuma nabyo nti byakunda bitewe n’uko tariki ya 20 Yanga SC izahita ijya muri Namibia kwitegura umwaka utaha w’imikino.
Rayon Sports na APR FC zashyize FERWAFA mu ihurizo