Platini yasabye imbabazi Clement nyuma yo guhoberanya Safi Madiba na Knowless

Imyidagaduro - 11/07/2025 2:11 PM
Share:

Umwanditsi:

Platini yasabye imbabazi Clement nyuma yo guhoberanya Safi Madiba na Knowless

Umuhanzi Nemeye Platini, wamamaye nka Platini P, yasabye imbabazi Ishimwe Clement nyuma y’uko mu ndirimbo ye nshya yise ‘2009’, hagaragayemo amashusho yafashwe nk’ayatunguranye, yerekana Safi Madiba ahoberana na Butera Knowless—bombi bigeze kugira amateka y’urukundo yabaye paji idasibangana.

Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 6 Kamena 2025, ikubiyemo ubuzima Platini yanyuzemo kuva atangira urugendo rwe mu muziki. Yakozwe na Producer Mamba, ikaba irimo ubutumwa bw’ubwiyunge no kwibuka ibihe byahise mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda.

Kuva iyi ndirimbo yajya hanze, Platini P yirinze kugira icyo abwira itangazamakuru, ariko kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Nyakanga 2025, asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa InyaRwanda, yumvikanishije ko ibyo yakoze byo guhoberanya abantu mu ndirimbo, nta mutima mubi yabikoranye.

Yabashije kubigeraho akoresheje ikoranabuhanga, ku buryo utarebye neza wagirango ni ‘ibya nyabyo koko’. Platini ati “Nashakaga kwerekana ko abantu, uko byagenda kose, bashobora kubana neza nyuma yo gucamo mu nzira zitandukanye. Ntabwo nabikoranye umutima mubi. Si bo bonyine nashyizemo, ahubwo n’abandi bagiye bagaragara ko batumvikana mu gihe runaka.”

Platini yavuze ko icyo yashakaga kugaragaza cyari ubutumwa bw’ubufatanye n’ubwiyunge, kugira ngo uruganda rw’imyidagaduro rukomeze gutera imbere.

Yagize ati: “Ni ukuri niba Clement naramushimye ahantu, amababarire. Ni ubuhanzi, ni uko bimeze. Nibo babitangije mbere, bambwira ngo ndi ‘One minute man’ [Ibyumvikana mu ndirimbo yakoranye na Knowless]. Rero narimo ngerageza no kubyitwaramo.”

Nyuma y’uko iyi ndirimbo isohotse, Ishimwe Karake Clement, usanzwe ari umuyobozi wa Kina Music, yagaragaje ko atishimiye ibikorwa bya Platini, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yavuze ati: “Warenze umurongo musore wanjye.”

Ibi byafashwe na benshi nk’umwiryane hagati y’aba bombi, cyane ko Clement ari umwe mu bantu bagize uruhare runini mu kuzamura Platini kuva mu itsinda rya Dream Boys.

Ariko Clement yahise asobanura ko ibyo yavuze byari mu rwego rwo gutebya. Mu magambo ye bwite, yagize ati: “Wumvishije ijwi ryari mu byo nashyize kuri Instagram rirabisobanura. Twebwe tugira gutebya kwinshi, sinzi niba mubizi. Byarantangaje kubona abantu babifata nk’ibintu bya nyabyo. Kandi nawe abinkoze arabizi.” 

Iyi ndirimbo ‘2009’ ikomeje kuganirwaho cyane, by’umwihariko ku gitekerezo Platini yayishyizemo cyo kwerekana ko ibyahise bidakwiye kubuza abantu gukomeza kubana neza cyangwa gufatanya mu rugendo rwa muzika.

Ni igihangano gisa n’icyabaye ikimenyetso cy’ubwiyunge n’ubuhanga bwo gukoresha ubuhanzi mu gusana amateka y’abigeze kutumvikana.

Platini yasabye imbabazi Clement nyuma yo guhuza Knowless na Safi mu mashusho ya ‘2009’ 

“Clement ati: ‘Warenze umurongo musore wanjye’, Platini ati: ‘Amababarire ni ubuhanzi’” 

Platini avuga ko yakoresheje ikoranabuhanga, atagamije gutera urujijo

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘2009’ Y’UMUHANZI PLATINI



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...