OMS yahaye Perezida Kagame iki gihembo kuwa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2025. Iki gihembo cyakiriwe na Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa uhagarariye u Rwanda muri Loni no mu yindi miryango mpuzamahanga iherereye i Genève mu Busuwisi.
Ntabwo ari ubwa mbere Perezida Kagame ahawe igihembo nk’iki dore ko muri 2022 hari icyo yahawe n’Umuryango witwa American Academy of Achievement, uhemba abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa.
Icyo gihe yagihawe kubera uruhare rukomeye yagize mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19. U Rwanda rwagiye rushyira imbaraga mu guhangana n'indwara z'ibyorezo binyuze mu kongera umubare w'abakozi bakora mu rwego rw'ubuvuzi n’ubumenyi bwabo ndetse no kubaka inganda zikora inkingo.
Perezida Kagame yahawe igihembo na OMS
Iki gihembo cyakiriwe na Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa uhagarariye u Rwanda muri Loni