Niyo yatwaye amafaranga menshi kurusha izindi! Filime ya Killaman yamuhesheje igikombe muri ‘Mashariki’ – AMAFOTO

Cinema - 01/12/2025 8:54 AM
Share:

Umwanditsi:

Niyo yatwaye amafaranga menshi kurusha izindi! Filime ya Killaman yamuhesheje igikombe muri ‘Mashariki’ – AMAFOTO

Umukinnyi wa filime Niyonshuti Yannick wamamaye nka Killaman yatangaje ko yishimiye intsinzi ya filime ye “The Devil” yegukanye igikombe mu iserukiramuco rya "Mashariki African Film Festival", avuga ko ari yo filime yamuhenze kandi yamuvunnye kurusha izindi zose yakoze mu rugendo rwe muri sinema.

Iyi filime yatsindiye igihembo mu cyiciro cya “Iziwacu Best Series”, mu birori byabereye muri Kigali Serena Hotel ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 29 Ugushyingo 2025.

Ku Cyumweru tariki 30 Ugushyingo 2025, binyuze kuri Instagram, Killaman yongeye gushimira abategura iri serukiramuco by’umwihariko ku bwo guha agaciro imbaraga zashyizwe muri filime ye.

Yagize ati: “Ndashimira Imana ko kuri ino nshuro Mashariki mwakoresheje ukuri. “The Devil” yari filime yihariye, yari itandukanye n’izindi kandi yakozwe neza. Ni yo filime yampenze kurusha izindi zose nakoze, ni yo yamvunnye ariko ni na yo yahaye akazi abantu benshi kurusha izindi. Mwakoze kuyiha igikombe.”

Killaman yashimiye kandi itsinda rya Bigmind ryakoze kuri iyi filime, avuga ko buri wese yagize uruhare rukomeye kugira ngo irangire uko bikwiye.

Yavuze ko hari abakoze barwana no kurangiza imirimo yabo bari mu bihe bikomeye birimo kubyara, gusimburana ku myambaro, gukora amasaha menshi no kwihangana igihe cyose filime yakeneraga. Yabwiye abafatanyabikorwa be ati: “Mwese mwakoze akazi katoroshye. Hari abavunikiyemo cyane ariko mukihangana kugeza irangiye.”

Killaman yanashimiye umugore we Shemsa, avuga ko yamubereye umusemburo w’ibyishimo n’imbaraga mu gihe cyose yari ahugiye mu gikorwa cyo gukorana iyi filime. Ati: “Umugore wanjye Shemsa, mu gihe nakoraga iyi filime ntiwigeze umbwira ngo narakererewe cyangwa hari umwanya ngutwaye. Wihanganye cyane, warakoze.”

Igihembo The Devil yegukanye kibaye ikindi kimenyetso cy’uko sinema nyarwanda ikomeje gutera imbere, ndetse ko abahanzi bayo bari kwinjira mu biganiro bikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Killaman yavuze ko The Devil ari yo filime yamuhenze kurusha izindi zose yakoze mu rugendo rwe

 

Igihembo cya Mashariki gishimangira intambwe sinema nyarwanda ikomeje gutera ku rwego mpuzamahanga 

Umugore wa Killaman, Shemsa, yashimiwe ku bwo kumuba hafi mu gihe cyose cyo gukora filime

 

Killaman yavuze ko intsinzi ya The Devil ari igihembo cy’abakoze bose batigeze bacogora

KANDA HANO UREBE BAMWE MU BAKINNYI BAVUGA KU BIHEMBO BEGUKANYE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...