Iyi filime yatsindiye igihembo mu cyiciro
cya “Iziwacu Best Series”, mu birori byabereye muri Kigali Serena Hotel ku
mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 29 Ugushyingo 2025.
Ku Cyumweru tariki 30 Ugushyingo 2025,
binyuze kuri Instagram, Killaman yongeye gushimira abategura iri serukiramuco
by’umwihariko ku bwo guha agaciro imbaraga zashyizwe muri filime ye.
Yagize ati: “Ndashimira Imana ko kuri ino
nshuro Mashariki mwakoresheje ukuri. “The Devil” yari filime yihariye, yari
itandukanye n’izindi kandi yakozwe neza. Ni yo filime yampenze kurusha izindi
zose nakoze, ni yo yamvunnye ariko ni na yo yahaye akazi abantu benshi kurusha
izindi. Mwakoze kuyiha igikombe.”
Killaman yashimiye kandi itsinda rya
Bigmind ryakoze kuri iyi filime, avuga ko buri wese yagize uruhare rukomeye
kugira ngo irangire uko bikwiye.
Yavuze ko hari abakoze barwana no
kurangiza imirimo yabo bari mu bihe bikomeye birimo kubyara, gusimburana ku
myambaro, gukora amasaha menshi no kwihangana igihe cyose filime yakeneraga.
Killaman yanashimiye umugore we Shemsa,
avuga ko yamubereye umusemburo w’ibyishimo n’imbaraga mu gihe cyose yari
ahugiye mu gikorwa cyo gukorana iyi filime.
Igihembo The Devil yegukanye kibaye ikindi
kimenyetso cy’uko sinema nyarwanda ikomeje gutera imbere, ndetse ko abahanzi
bayo bari kwinjira mu biganiro bikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Igihembo cya Mashariki gishimangira
intambwe sinema nyarwanda ikomeje gutera ku rwego mpuzamahanga
Umugore wa Killaman, Shemsa, yashimiwe ku
bwo kumuba hafi mu gihe cyose cyo gukora filime
Killaman yavuze ko intsinzi ya The Devil ari igihembo cy’abakoze bose batigeze bacogora