Ni umwaka w’ingenzi kuri iyi kipe, kuko yiteguye kwikosora nyuma
y’umwaka ushize utarayihiriye ku rwego rwa shampiyona, ikaba yifuza kongera
guhatana ku buryo bukomeye, haba imbere mu gihugu no ku ruhando Nyafurika. Ikongera
kwandika amateka meza.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Mutarama, ikipe ya Rayon Sports yaguye
mu mutego wo kwinjiza abakinnyi itazi urwego rwabo kugeza ubwo yabahembaga
ntacyo bayifasha ariko kugeza ubu ikaba iri kurwana urugamba rwo gutandukana
nabo.
Mu bakinnyi bane Rayon Sports yaguze muri Mutarama, uretse Biramahire
Abeddy watanze umusaruro, bagenzi be bazanye aribo Assana Nah Innocent, Adoulai
Jalo na Souleymane Daffe babaye ingwizaamurongo ndetse abo Rayon Sports ikaba
airi gushaka uko itandukana nabo.
Uretse abo, perezida wa Rayon Sports yavuze ko hari bamwe mu baje mu
mpeshyi y’umwaka ushize nabo bazasezererwa.
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yavuze ko impamvu z’aya
mavugurura zishingiye ku kugabanya umubare w’abanyamahanga no kugabanya
amafaranga ikipe yishyura ku kwezi.
Yagize ati: “Abo tudakeneye tuzabatiza, uzanga ko tumutiza nta
‘licence’ nzamuha. Nka Elenga Kanga Junior tugiye kumuhemba amezi ye abiri,
tumuhe amafaranga twamusigayemo tumugura. Omar Gning na we twararangizanyije
tuzamuha ibihumbi 7,5$. Souleymane Daffé na we ntabwo ashaka kugenda ariko turi
kumvikana.”
Aba bakinnyi bose ngo bagiye kureberwa aho bajya, mu rwego rwo kwirinda
gutanga amafaranga menshi no gutegura ikipe ikomeye ariko itarenze ubushobozi
bw’amikoro.
Ati “Twakuyemo abanyamahanga batatu bahembwaga amafaranga menshi pe. Mu
banyezamu hari abo tuzatiza kuko turi kuvugana na AS Muhanga, Amagaju FC,
Gicumbi FC,”
Biteganyijwe ko ikipe izaba igizwe n’abakinnyi 26 kugeza kuri 28,
kugira ngo habeho gucunga neza ingengo y’imari, nk’uko Perezida yabivuze. Abakinnyi
biteganyijwe ko bagomba gutandukana na Rayon Sports ni Assana Nah Innocent,
Souleymane Daffe, Adoulai Jalo, Prince Elenga Kanga na Omar Gning.
Uretse abo biranavugwa ko umunyezamu ukomoka muri Mali Drissa Kouyate
wasinye muri iyi mpeshyi, ngo ikipe ya Rayon Sports irashaka gutandukana nawe
atarakina umukino n’umwe kubera ubuhanga bukeya akomeje kugaragaza mu myitozo.
Kuri iyo mpamvu Rayon Sports irashaka gusinyisha Kwizera Olivier,
umunyarwanda uzwiho ubuhanga budasanzwe.
Assana Nah Innocent mu bakinnyi bagomba kuva muri Rayon Sports
Souleymane Daffe
Adoulai Jalo mu bakinnyi bamaze amezi atandatu nta kintu bafashije Rayon Sports
Elenga Kanga mu bakinnyi Perezida wa Rayon Sports yagarutseho
Omaar Gning
Umunyezamu mushya Drissa Kouyate nawe yanenzwe ataramara kabiri mu ikipe, ibintu bishobora gutuma bahita batandukana ikubagahu
Kwizera Olivier ashobora kugaruka muri Rayon Sports agasimbura Drissa Kouyate wagaragaje urwego rwo hasi