Muri ibi bihe amakipe afite ubushobozi ava mu bihugu byayo akajya mu bindi bihugu kujya gukorerayo imyitozo no gukinirayo imikino ya gicuti mu rwego rwo kwitegura umwaka utaha w’imikino.
Kuri ubu Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo irimo irabarizwa muri Ethiopian aho irimo irakorera imyitozo ndetse ikazanahakina imikino ya gicuti.
Mu bakinnyi irikumwe nabo harimo Muhire Kevin yasinyishije mu kwezi gushize nyuma yo gusoza amasezerano muri Rayon Sports ndetse ku munsi wejo yakoze imyitozo ya mbere.
Usibye kuba Jamus FC irimo iritegura imikino ya shampiyona ya Sudani y’Epfo y’umwaka utaha w’imikino ariko irimo iranitegura imikino Nyafurika ya CAF Champions League 2025/26 nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona mu mwaka ushize w’imikino.
Muhire Kevin arikumwe na Jamus FC muri Ethiopia
Jamus FC irimo irabarizwa muri Ethiopia mu rwego rwo kwitegura umwaka utaha w'imikino